Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w'imyaka 59 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, mu Kagari ka Kibiraro, mu Murenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo, ukekwaho kuba ku wa 24 Ukwakira 2025, Saa Yine z’ijoro yarashatse kwica umwana we ufite umwaka n’igice amukubise ku rukuta rw’inzu.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yatashye akabaza umugore impamvu yacanye imihembezo bagatonga yajya kumukubita umugore akamucika agahunga.
Yakomeje asobanura ko ubwo umugore yamucikaga yahise agira umujinya afata umwana yari asize amukubita ku gikuta agakomereka umutwe bikomeye. Umuryango wabo ukaba wari umaza iminsi ubanye mu makimbirane aho umugabo avuga ko uwo mwana umugore yabyaye atari uwe.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25, nk'uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.