• Imyidagaduro / IBITARAMO
Mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro  no gushyigikira uruganda rw’urwenya mu Rwanda  ZACU TV yamaze kugura uburenganzira bwo kwerekana Gen-Z Comedy Show, kimwe mu bitaramo by’urwenya bikomeye kandi bikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibi byatangajwe nyuma y’amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, hagati y’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment buyobowe na Misago Wilson ndetse na Fally Merci, utegura akanayobora ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show.

Mu isinywa ry’aya masezerano, Fally Merci yatangaje ko yishimiye kuba Gen-Z Comedy Show igiye kujya yerekanwa kuri ZACU TV kuko bizarushaho kuyongerera imbaraga, ndetse n’abantu bacikanwe n’ibice byayo bisanzwe bikorwa buri wa Kane, bakajya babasha kubibona umunsi ukurikiyeho kuri ZACU TV.

Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Misago Wilson, yavuze ko intego za ZACU TV ari uguteza imbere ibihangano bikorerwa mu Rwanda. Bityo kugura uburenganzira bwo kwerekana Gen-Z Comedy Show biri mu ntambwe ikomeye yo gukomeza gushyigikira abanyempano mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Gen-Z Comedy Show izatangira gutambuka ku itariki ya 14 Ugushyingo, ikajya itambuka buri wa Gatanu saa 17h30 na saa 20h00 kuri ZACU TV, shene ya 3 isanzwe iboneka kuri CANAL+ honyine.

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show byatangiye mu 2022, bigenda byaguka, ndetse mu minsi ishize bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu bimaze. Bikunzwe n’abantu b’ingeri zose, cyane cyane urubyiruko, kandi ubuyobozi bw’iki gitaramo ntibuhwema gutumira abanyarwenya bo mu bihugu by’abaturanyi.

Gen-Z Comedy ni ibitaramo bimaze imyaka itatu bitegurwa, byagize uruhare rukomeye mu kuzamura amazina y’abanyarwenya batandukanye b’Abanyarwanda barimo Pilate, Umushumba, Kadudu, Muhinde, Isacal, Eric w’i Rutsiro n’abandi.
Uretse kuzamura impano z’abanyarwenya b’urubyiruko, Gen-Z Comedy kandi yagiye itumira abanyarwenya bazwi ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo gusangiza abitabira ubunararibonye n’ubuhanga bwabo. Muri bo harimo Nkusi Arthur wo mu Rwanda, Kigingi wo mu Burundi, na Alex Muhangi wo muri Uganda, Teacher Mampire wo muri Uganda, n'abandi.

ZACU TV, izwiho kwerekana filime nyarwanda. Yagiye igaragaza ubushake bwo gufasha uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Kwinjiza urwenya muri gahunda zayo biri mu murongo w’iyi televiziyo wo guha urubuga impano zose z’Abanyarwanda  haba mu gukina filime, kuririmba cyangwa gutera urwenya.

Ubufatanye bwa Fally Merci na ZACU TV ni urufunguzo rushya rwo gutuma “Stand-Up Comedy” ikura, ikagera ku rwego rwisumbuyeho, kandi ikarushaho gukundwa n’Abanyarwanda bose.

Gen-Z Comedy ni urubuga rw’abanyarwenya b'urubyiruko bagamije kuzana imvugo nshya mu myidagaduro y’u Rwanda, by’umwihariko muri 'stand-up comedy'. Mu bitaramo byayo, hakunda kugaragaramo ibitekerezo bishya, amagambo yuje ubuhanga n’urwenya rufite ishingiro mu buzima bwa buri munsi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments