• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umwana w’umuhungu w’imyaka 16 y'amavuko ukekwaho kwica umugore w’imyaka 53 y'amavuko akoresheje igiti bategesha igitoki (Inkingi). 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 02 Ugushyingo 2025, mu mu Mudugudu wa Kabingo, mu Kagari ka Musabike, mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko ubwo uwo mwana yarwanaga na bagenzi be nyuma akajya mu rugo rwari hafi aho gushaka igiti cyo kurwanisha. Ahageze yateguye igitoki cyari aho atwara inkingi. Ubwo nyir'urugo yamubonaga akamubuza, umwana yarahindukiye amukubita icyo giti mu mutwe inshuro eshatu ahita apfa. 

Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho asobanura uko byagenze. 

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments