Umubyeyi witwaga Byukusenge Yvonne w'imyaka 38 y'amavuko, wo mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, yasanzwe mu ishyamba ryo muri ako gace yapfuye, atambaye akenda k'imbere bikekwa ko yishwe abanje gusambanywa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Ruhango, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 06 Ugushyingo 2025.
Abamwishe bari bamwambuye ikariso, iruhande rw'umurambo we hafatiwe umugabo wari ufite inzoga ari kunywa ndetse afite n'amaraso ku ntoki, abaturage bakavuga ko bashatse kumusambanya akanga bikarangi bamwishe.
Uretse uwo mugabo wasanzwe iruhande rw'umurambo we hari undi mugabo wafashwe ari kuva muri iryo shyamba na we bikekwa yagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Umwe yagize ati:"Bamusanze afite amaraso nta n’ikariso yambaye ndetse imbere ye hari abagabo babiri bari barimo kunywa inzoga na bo bafite amaraso ariko bananiwe kugenda ku buryo bikekwako ari bo bamusambanyije bagahita bamwica."
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje ko koko muri iri shyamba hagaragaye umurambo w’umugore wari ufite amaraso mu maso ndetse bikekwa ko yishwe.
Yagize ati:"Nibyo mu gitondo nka Saa Kumi n’ebyiri n’igice twahawe amakuru ko hari umurambo w’umugore w’imyaka 38 y'amavuko, wagaragaye mu ishyamba riri mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo dufatanyije n’izindi nzego kuko tugezeyo dusanga yapfuye afite amaraso mu maso."
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko ibimenyetso by’ibanze byafashwe bigaragaza ko uyu mugore yishwe ndetse hari abagabo babiri bafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) batangiye gukorwaho iperereza.
Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anasaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora kuganisha ku rupfu.
Like This Post? Related Posts