• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gihe  hasigaye iminsi  23 ngo  umuramyi Richard Nick Ngendahayo umaze imyaka itari mike Atari mu Rwanda mbere y’uko ataramira  mu nyubako  ifatwa nk’idasanzwe mu bikorwa remezo bya hano mu Rwanda yabanje kuyitemberezwa yerekwa byinshi mu biyigize .

Uyu  muramyi  wari uherekejwe n’umugore we bamaranye imyaka 11 nyuma yo gutemeberezwa inyubako ya BK ARENA no gusobanurirwa byinshi kuriyo kabone ko yubatse Atari mu Rwana yishimiye  iki gikorwa agira byinshi atangaza .

 Mu kiganiro n’abanyamakuru Richard Nick Ngendahayo yashimiye Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ukomeje gukora  ibikorwa byinshi byiza  biteza imbere  u Rwanda n’abanyarwanda .

Yagize ati “ Ndashimira Perezida wa Repubulika kubyo akomeje gukorera abanyarwanda , kuko  nageze mu rugo nyuma y’imyaka 11 ntagera mu Rwanda rero ngomba  kubaza  gushimira nyirwarwo .

Yakomeje agira ati :Nkurikije ibyo nabonye I Kigali imeze na BK Arena Uko yubatse amashimwe yanjye  ndayaha  Perezida Kagame kuko kuva na mbere hose Perezida Kagame ku Rugamba yari umuntu ugaragaza  ubuhanga bwinshi cyane bigaragara ko ari impano Imana yihereye  abanyarwanda .

Mu bindi  yatangaje ni uko imyubakore yabonye ya BK Arena hari  nyinshi muzo abona muri Amerika  iruta cyane cyane

Mu gusoza Richard Nick yavuze ko iyi nzu Imana yahaye Abanyarwanda kimwe mu byo yayibahereye ari ukugira ngo bazajye bayiteraniramo bayisenga, bityo asaba abakunzi be kuzitabira ari benshi kugira bayishimire ibyiza ikomeje guha u Rwanda.

Richard Ngendahayo waherukaga i Kigali mu 2008 mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe kuhakorera igitaramo ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo amaze iminsi ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5000Frw, ibihumbi 10Frw mu myanya ikurikira, ibihumbi 15Frw, ibihumbi 20Frw mu gihe itike ya menshi ari ibihumbi 25Frw.

 





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments