• Amakuru / POLITIKI

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga mu 2023 Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Minisitiri w’Intebe Patrice Trovoada ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye ziganjemo ubucuruzi n’ishoramari

Mu 2017 nibwo São Tomé et Príncipe n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Patrice Trovoada ruje nyuma y’uko muri Gicurasi mu 2022, Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Birwa bya São Tomé-et-Príncipe riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ryagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali ndetse basura Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bakagirana ibiganiro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibi biganiro no gutemberezwa ahakorera serivisi zitandukanye muri iyi laboratwari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika y’Ibirwa bya São Tomé-et-Príncipe, Eloisa Cabinda yavuze ko batahanye byinshi mu gihugu cyabo.

Ati “Twaje hano kwigira ku Rwanda. Hari uburyo butandukanye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, dushaka ko natwe tujya gukoresha iryo koranabuhanga mu gihugu cyacu, nidusubirayo tuzareba uko twarikoresha.”

Yakomeje agira ati “By’umwihariko hano kuri iyi laboratwari, batweretse ibyo bamaze gukora, uko babigezeho ndetse ni ibintu byiza natwe dushobora gutangira gukora mu gihugu cyacu. Iyi ni intambwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na São Tomé-et-Príncipe.”

Eloisa Cabinda yavuze ko bashobora kohereza itsinda ry’abahanga b’iwabo bakazaza kwigira kuri izi serivisi ndetse byaba ngombwa bakaba basaba ko Abanyarwanda bava i Kigali bakajya i São Tomé gutangayo amahugurwa

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments