• Imikino / FOOTBALL

Murenzi Abdallah yariye indimi abajijwe niba ashobora kuziyamamariza kuba umuyobozi wa Rayon Sports nyuma y'amezi 3 ubwo manda ye y'inzibacyuho izaba irangiye avuga ko utakwiyamamariza ku mategeko wakoze .

Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports muri 2012-2013,  ubwo yaganiraga n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru , yavuze ko impamvu ahora ayobora iyo kipe mu nzibacyuho ,ari uko akenshi bamuha koyobora iyi kipe afite izindi nshingano, avuga ko kuba bamugirira icyizere abyishimira , yavuze ko nuri 2012 yari umuyobozi w'akarere ka nyanza ,ariyo mpamvu yabonaga ko hari izindi nshingano zizahangirikira.

Yavuze ko udashobora kuyoborera Rayon Sports kuri telephone, kuko isaba umwanya uhagije wo kuyitaho no kuyiba iruhande, ati"Rayon Sports iyo uyiyobora ugomba kuba uhari, umuntu uzayobora Rayon Sports kuri telephone ntibishobika , ugomba kujya ku myitozo , ugomba guhura n'abafana, ugomba kugira umwanya w'ikipe" , yavuze ko muri 2020 nabwo yayoboye inzibacyuho y'amezi 6 ariko anabifatanya kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare , naho yari afite inshingano nyinshi atari kubikorana no kuyobora Rayon Sports mu gihe kirekire .


Ubwo yayoboraga Rayon Sports bwa mbere yatwaye igikombe nyuma y'imyaka 9 itazi uko uko gisa 

Abajijwe niba ubu bamugiriye icyizere bakamutora noneho yayiyobora, cyane cyane ko ubu nta yindi mirimo imugose, bwana Abdullah yagize ati"Buriya icyizere nicyo gishoro gikomeye umuntu agira, uramutse ufite iduka abantu ntibakugirire icyizere ntawuzaza kugura, icyizerere rero cy'aba Rayon Sports,  buriya kugisubiza inyuma biragoye,ariko rero ushobora gusanga hari nundi twakwizera akabikora neza kundenza.

Muri 2012 ubwo Rayon Sports yasubiraga Inyanza, Murenzi Abdallah yayibereye umuyobozi , kugeza muri 2013 ubwo hasohokaga amabwiriza ya leta avuga ko abayobozi mu nzego bwite za leta , batemerewe kuyobora imiryango itari iya leta , nibwo Murenzi Abdallah yavuye ku buyobozi bwa Rayon Sports,  uyu mugabo yagarutse muri 2020 ubwo RGB yakuragaho ubuyobozi bwa munyakazi Sadate , maze ahabwa kuyobora inzibacyuho y'amazi 6.


Murenzi Abdallah avuga ko igihe cyose yayoboraga Rayon sports yabaga afite n'indi mirimo bigatuma atayirambamo

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments