• Imikino /

Umujyi wa Kigali uri kwitegura kongera  kwakira ikindi igikorwa cy’umukino w’iteramakofi  kizwi nka Kigali Fight Night, kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, kibere kuri rond point  ya KCC, ahazwi nka Kigali Heights.

Iki gikorwa cyateguwe na Silverback Sports, kikazaba ari ijoro ridasanzwe rizahuza abakinnyi  b’umukino w’iteramakofi babigize ’umwuga,  Uwo mugoroba  uzarangwa  n’imyidagaduro ndetse no kwerekana umuco, mu rwego rwo gushyira Rwanda ku ikarita y’ibihugu bikomeye muri uyu mukino.

Kigali Fight Night izahuza abakinnyi babigize umwuga baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Uganda, Cameroun, Gabon, Tanzanie, Nigeria, République démocratique du Congo ndetse na Malawi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofi mu Rwanda, Bashir Ntwari, yavuze ko iki gikorwa gifite akamaro kanini mu gihe kirekire.

Yagize ati: “Kigali Fight Night si ijoro ry’umukino  w’iteramakofi gusa, ahubwo ni urubuga rwo gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda kuva ku rwego rw’abatarabigize umwuga bajya ku rwego rw’umwuga, bakitabira amarushanwa mpuzamahanga no kumenyekana ku isi yose.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha kubaka umusingi ukomeye w’iteramakofi mu Rwanda, binyuze mu guteza imbere amakipe ,no kuzamura impano z’abakinnyi no gushyiraho amarushanwa y’umwuga mu gihugu.

Iki gikorwa kizatanga amahirwe ku bakinnyi bato b’Abanyarwanda yo guhangana n’abakinnyi mpuzamahanga, bakabona ubunararibonye, kumenyekana ndetse n’amahirwe yo kwinjira mu mukino w’iteramakofi ku rwego mpuzamahanga.

By’umwihariko, hazaba hari abatoza n’abahanga mpuzamahanga baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza ndetse na Dubaï, bazatanga amahugurwa no gushakisha impano nshya.

Uretse siporo, Kigali Fight Night izafasha no guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu. Abacuruzi n’abikorera bato bazahabwa aho berekanira  ibikorwa byabo ku buntu, bikazabafasha kumenyekana no kubona amasoko mashya.

Iki gikorwa kandi kizaba kirimo imyidagaduro itandukanye irimo umuziki ucurangwa live, aba-DJ ndetse n’ukwinjira mu kibuga kw’abakinnyi mu buryo bushimishije, bigatuma habaho umwuka udasanzwe ku mpande z’urubuga rw’imikino.

Mu gihe Kigali ikomeje kumenyekana nk’ahantu heza ho kwakirira ibirori bya siporo mpuzamahanga, Kigali Fight Night igaragaza neza intambwe u Rwanda ruri gutera mu guteza imbere umukino w’iteramakofi bya Kinyamwuga .

Ikirenze byose, iki gikorwa giha amahirwe urubyiruko rw’Abanyarwanda rwo kugaragaza impano zarwo ku rwego mpuzamahanga, kubaka izina no kugera ku nzozi zabo zo kuba abakinnyi b’umwuga bazwi ku isi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments