????Ku
Mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 30
Ugushyingo 2025 nibwo Alarm
Ministries imaze kuba ubukombe mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza yaraye ihembuye benshi mu gitaramo cyayo yise
Iyo Niyo Data Live Concert mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi bayo gusoza umwaka
bashima Imana
Iki
gitaramo cayari kitabiriwe n’abahanzi benshi baririmba indirimbo zo guhimbaza
Imana bazwi cyane hano mu Rwanda nka Christian Irimbere, Bosco Nshuti,
Muyoboke Alex, Dorcas wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, Anita Pendo, Israel
Mbonyi, Richard Nick Ngendahayo, Prosper Nkomezi n’abandi bari mu bari
bitabiriye iki gitaramo.
Kw’Isaha ya Saa
Kumi nimwe nibwo umuhanzi uri kuzamuka
neza mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ngoga Christophe niwe
wabimburiye abandi ku rubyiniro mu minota
mike yamaze yashimishije abitariye icyo gitaramo .
Alarm Minsitriee nkabateguye igitaramo
bageze ku rubyiniro kw’isaha ya Saa Kumi n’ebyiri na 45 nibwo bageze ku rubyiniro maze bahembura abakunzi b’Indirimbo zo kuryamya
no guhumbaza bari bakubize busuzye
ihema rinini rya Camp Kigali binyuze
muri zimwe mu ndirimbo zabo nka “Iyi Ntwari ni Nde?”, “Uwera”, “Songa Mbere”,
“Hahiriwe Umuntu”, “Tugumane” ya Israel Mbonyi, “Yesu Aracyakiza”, “Uko Sawa”,
“Yahagaze”, “Imana yo Mu Misozi’’, “Hariho Impamvu’’ n’izindi zitandukanye zayo
zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Umukozi w’Imana Apôtre Sebagabo Christophe wabwirije
muri iki gitaramo yifashishije ijambo riri muri Zaburi 103:1-4.
Iri jambo yarikoresheje yereka abitabiriye
impamvu yo kuramya no guhimbaza. Agaragaza ko Imana yaremeye Abamarayika
ikabaha ubuzima bwo kudapfa no kurwara kugira ngo bayihimbazanye ubuzima buzira
umuze.
Ati “Tugomba guhimbaza Imana n’imbaraga
zacu zose, nta kwizigama na gato. Umuntu agomba guhimbaza Imana uko ashoboye
kose. Ntabwo ukwiriye guhimbaza bingana n’ubwenge bwawe kuko Imana ikora
ibiburenze.”
Nyuma y’ijambo ry’Imana Serugo Benjamin,
uzwi nka Ben, umwe mu baririmbyi b’imena muri Alarm Ministries akaba n’umwe mu
bayihagarariye mu mategeko, yashimiye abantu bose bagiye bafasha iyi minisiteri
mu buryo butandukanye anashimira Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano utuma abantu
bakora igitaramo batikandagira.
Yageze kuri Richard Nick Ngendahayo wari
witabiriye iki gitaramo nyuma yo gukorera ikindi muri BK Arena ku wa 29
Ugushyingo 2025, amushimira ku bwo guharurira inzira mu muziki wo guhimbaza
Imana no gukora ibihangano byafashije benshi.
Ati “Nahuye n’indirimbo zawe mbere. Uri
umugabo utuje kandi ukunda Imana. Turagukunda cyane!”
Yahise ahamagara abandi bahanzi bo mu
gisekuru gishya mu muziki wo guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Christian
Irimbere, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye. Ati “Nyuma yawe
hari abandi bahagurutse na bo bagukorera mu ngata.”
Yanakiriye abantu bo mu zindi Minisiteri
barimo abo muri Gisubizo Ministries, Ambassadors of Christ Choir n’andi
matsinda atandukanye.
Ben yahise ahamagara abaririmbyi ba
Alarm Ministries baza ku rubyiniro mu gice cya nyuma cy’igitaramo. Aha
baririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Humura” imaze ibyumweru bitatu ariko
yakoze ku mitima ya benshi, “Mungu Ni Yule Yule” imaze imyaka irindwi igiye
hanze, “Juru We Tegeka”, “Iyo Niyo Data” bari banitiriye iki gitaramo bakoze,
“Hashimwe Izina rya Yesu” n’izindi zitandukanye.
Iki gitaramo Alarm Ministries yafatiyemo amashusho y’indirimbo zayo yitegura gushyira hanze, cyasojwe saa Tanu n’iminota mike aho iyi Minisiteri yafatanyije n’abari bitabiriye gusirimba mu bihangano bitandukanye.