• Imyidagaduro / IBITARAMO

????Ku Mugoroba wo kuri  iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025 nibwo  Alarm Ministries  imaze kuba ubukombe  mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza  yaraye ihembuye benshi mu gitaramo cyayo  yise  Iyo Niyo Data  Live  Concert mu rwego rwo  kwifatanya n’abakunzi bayo gusoza umwaka bashima Imana

Iki gitaramo cayari kitabiriwe n’abahanzi benshi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bazwi cyane hano mu Rwanda nka  Christian Irimbere, Bosco Nshuti, Muyoboke Alex, Dorcas wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, Anita Pendo, Israel Mbonyi, Richard Nick Ngendahayo, Prosper Nkomezi n’abandi bari mu bari bitabiriye iki gitaramo.

 

Kw’Isaha  ya  Saa Kumi nimwe nibwo  umuhanzi uri kuzamuka neza  mu kuririmba indirimbo zo  kuramya no guhimbaza  Imana Ngoga Christophe niwe  wabimburiye abandi  ku rubyiniro  mu minota  mike yamaze yashimishije abitariye icyo gitaramo .

 Alarm Minsitriee nkabateguye  igitaramo  bageze ku rubyiniro kw’isaha ya Saa Kumi n’ebyiri na 45 nibwo  bageze ku rubyiniro maze bahembura  abakunzi b’Indirimbo  zo kuryamya  no guhumbaza  bari bakubize busuzye ihema rinini  rya Camp Kigali binyuze muri zimwe  mu ndirimbo zabo  nka  “Iyi Ntwari ni Nde?”, “Uwera”, “Songa Mbere”, “Hahiriwe Umuntu”, “Tugumane” ya Israel Mbonyi, “Yesu Aracyakiza”, “Uko Sawa”, “Yahagaze”, “Imana yo Mu Misozi’’, “Hariho Impamvu’’ n’izindi zitandukanye zayo zakunzwe mu bihe bitandukanye.

 

Umukozi  w’Imana Apôtre Sebagabo Christophe wabwirije muri iki gitaramo yifashishije ijambo riri muri Zaburi 103:1-4.

Iri jambo yarikoresheje yereka abitabiriye impamvu yo kuramya no guhimbaza. Agaragaza ko Imana yaremeye Abamarayika ikabaha ubuzima bwo kudapfa no kurwara kugira ngo bayihimbazanye ubuzima buzira umuze.

Ati “Tugomba guhimbaza Imana n’imbaraga zacu zose, nta kwizigama na gato. Umuntu agomba guhimbaza Imana uko ashoboye kose. Ntabwo ukwiriye guhimbaza bingana n’ubwenge bwawe kuko Imana ikora ibiburenze.”

Nyuma y’ijambo ry’Imana Serugo Benjamin, uzwi nka Ben, umwe mu baririmbyi b’imena muri Alarm Ministries akaba n’umwe mu bayihagarariye mu mategeko, yashimiye abantu bose bagiye bafasha iyi minisiteri mu buryo butandukanye anashimira Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano utuma abantu bakora igitaramo batikandagira.

Yageze kuri Richard Nick Ngendahayo wari witabiriye iki gitaramo nyuma yo gukorera ikindi muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, amushimira ku bwo guharurira inzira mu muziki wo guhimbaza Imana no gukora ibihangano byafashije benshi.

Ati “Nahuye n’indirimbo zawe mbere. Uri umugabo utuje kandi ukunda Imana. Turagukunda cyane!”

Yahise ahamagara abandi bahanzi bo mu gisekuru gishya mu muziki wo guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Christian Irimbere, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye. Ati “Nyuma yawe hari abandi bahagurutse na bo bagukorera mu ngata.”

Yanakiriye abantu bo mu zindi Minisiteri barimo abo muri Gisubizo Ministries, Ambassadors of Christ Choir n’andi matsinda atandukanye.

Ben yahise ahamagara abaririmbyi ba Alarm Ministries baza ku rubyiniro mu gice cya nyuma cy’igitaramo. Aha baririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Humura” imaze ibyumweru bitatu ariko yakoze ku mitima ya benshi, “Mungu Ni Yule Yule” imaze imyaka irindwi igiye hanze, “Juru We Tegeka”, “Iyo Niyo Data” bari banitiriye iki gitaramo bakoze, “Hashimwe Izina rya Yesu” n’izindi zitandukanye.

Iki gitaramo Alarm Ministries yafatiyemo amashusho y’indirimbo zayo yitegura gushyira hanze, cyasojwe saa Tanu n’iminota mike aho iyi Minisiteri yafatanyije n’abari bitabiriye gusirimba mu bihangano bitandukanye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments