Umugabo wa
Zari Hassan, Shakib Cham Lutaaya, yahakanye yivuye inyuma ibirego bimushinja
kugira uruhare mu byaha by’urugomo n’ubujura byavuzwe ko byabereye mu kabari ka
Boss Mutoto kari ahitwa i Munyonyo.
Mu kiganiro
yahaye itangazamakuru ryo muri Uganda, Shakib yavuze ko ari umuntu wiyubashye,
wubaha amategeko kandi ufite isura nziza muri rubanda adashobora gutesha
agaciro yishora mu byaha.
Shakib
yavuze ko azwi nk’umucuruzi kandi ko afite byinshi yatakaza mu gihe yakwivanga
mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati
“Abanya-Uganda banzi nk’umucuruzi. Mfite isura nini ngomba kurinda. Sinshobora
kwishyira mu byaha nk’ibyo by’ubujura cyangwa urugomo. Si ndi umujura, kandi si
ndi umuntu w’intagondwa nk’uko babimbeshyera.”
Ibi birego
byongeye kuvugwa nyuma y’uko bivuzwe ko itsinda ry’abantu bivugwa ko bafitanye
isano na Shakib ryateye akabari ka Boss Mutoto, rikomeretsa bamwe mu bari
bahari, rikanangiza ibikoresho ndetse rikajyana telefone n’amafaranga.
Iperereza
ryahise ritangizwa n’Ishami rya Polisi yo mu gace ka Kabalagala, aho Shakib
yahamagawe ngo atange ibisobanuro.
Akomoza kuri
iyo dosiye, Shakib yavuze ko iyo aba ari umunyabyaha koko, aba yarafunzwe kera.
Ati “Abajura
baba muri gereza, ariko nk’uko mubibona ndi hanze mu mudendezo. Ibyo bivuga ko
nta cyaha nakoze.”
Yanahakanye
amakuru yavugaga ko yaba yarahunze igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo ngo
yirinde gufatwa, avuga ko asanzwe ahafite inzu kandi ahasura kenshi kubera
ibikorwa bye bwite.
Ku birebana
n’umubano we na Boss Mutoto, Shakib yavuze ko nta makimbirane bafitanye, ndetse
ko yamufataga nk’umuvandimwe, yirinda gutanga ibisobanuro birambuye ku buryo
ikibazo cyabo cyakemutse.