• Imyidagaduro / IBITARAMO

??Mu minsi mike ishize nibzo ikigo cya Intore  Entertainment kiri gutegura igitaramo cya Davio  nibwo yatangaje  ko  amatike yo kwitabira icyo gitaramo yashize kw’isoko

Nyuma y’iminsi  mike  bitangajwe ko ayo matike yashize kw’isoko  Davido  yatangaje ko  yifuza kuzakorera igitaramo cya Kabiri muri BK ARENA

 

Biteganyijwe ko Davido azataramira mu Rwanda ku wa 05 Ukuboza 2025 muri Bk Arena, inyubako amaze kumenyera ndetse rimwe na rimwe ajya ayivuga imyato iyo ahawe umwanya wo kuvuga ku iterambere ry'ibikorwa byo muri Afurika. 

Ku wa 30 Ugushyingo 2025 nibwo Davido yanditse kuri X ko mu Rwanda yifuza umunsi wa kabiri w'igitaramo kuko amatike yashize ku isoko mbere y'iminsi itanu.

Davido ari mu bitaramo bizenguruka isi yumvisha abafana be album ya gatanu yise '5IVE'.

Iyi album iriho indirimbo yakoranye na Omah Lay bayita 'With You'. Iyi rero yasoje Ugushyingo 2025 ariyo ndirimbo yumviswe cyane kuri Spotify. 

Imibare yerekana ko miliyoni 87.7 bumvise iriya ndirimbo biyigira iya mbere yasoje Ugushyingo ikunzwe mu muziki wo muri Nigeria. Davido abanira neza abanyarwanda dore ko akunze gufata u Rwanda nko mu rugo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments