??Mu minsi mike ishize nibzo ikigo cya
Intore Entertainment kiri gutegura
igitaramo cya Davio nibwo yatangaje ko
amatike yo kwitabira icyo gitaramo yashize kw’isoko
Nyuma y’iminsi mike
bitangajwe ko ayo matike yashize kw’isoko Davido
yatangaje ko yifuza kuzakorera
igitaramo cya Kabiri muri BK ARENA
Biteganyijwe
ko Davido azataramira mu Rwanda ku wa 05 Ukuboza 2025 muri Bk Arena, inyubako
amaze kumenyera ndetse rimwe na rimwe ajya ayivuga imyato iyo ahawe umwanya wo
kuvuga ku iterambere ry'ibikorwa byo muri Afurika.
Ku
wa 30 Ugushyingo 2025 nibwo Davido yanditse kuri X ko mu Rwanda yifuza umunsi
wa kabiri w'igitaramo kuko amatike yashize ku isoko mbere y'iminsi itanu.
Davido
ari mu bitaramo bizenguruka isi yumvisha abafana be album ya gatanu yise
'5IVE'.
Iyi
album iriho indirimbo yakoranye na Omah Lay bayita 'With You'. Iyi rero yasoje
Ugushyingo 2025 ariyo ndirimbo yumviswe cyane kuri Spotify.
Imibare
yerekana ko miliyoni 87.7 bumvise iriya ndirimbo biyigira iya mbere yasoje
Ugushyingo ikunzwe mu muziki wo muri Nigeria. Davido abanira neza abanyarwanda
dore ko akunze gufata u Rwanda nko mu rugo.
Like This Post? Related Posts