Nyarugenge-Muhima: Yamutemesheje icupa mu mutwe bapfa 500 nyuma yo gutera akabariro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-19 06:02:38 Amakuru

Mu ijoro ro kuwa Mbere tariki ya 17 Nykanga 2023, Nibwo umugore witwa Hawa utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yakubise icyuma n’icupa ry’inzoga yari arimo kunywa umugabo wo mu kagali ka Nyabugogo bari bamaze kuryamana bapfa amafaranga 500.

Uyu mugore usanzwe akora mu kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima amakuru avuga ko intandaro yo kugira ngo atere icyuma n’icupa mu mutwe uwo mugabo ari uko yasohotse mu nzu bari barimo yiruka kandi atamwishyuye amafaranga bari bumvikanye.

Bamwe mu baturage bari aho iyo sanganya yabereye babwiye BTN ko uyu mugore yirukankanye uwo musambane we amuterera icupa mu mutwe bapfa amafaranga 500 atamuhaye banavuga ko barambiwe nizi nz.

Bemeza ko akimara kumukubita icyo cyuma n’iryo cupa uwo mugabo yahise yikubita hasi abura umwuka abari bamushungereye batangira kumuhungiza.

Umwe yagize ati “Njye uriya mugore muziho ko ari indaya gusa yagakwiye gufatirwa imyanzuro agahanwa.”

Undi mugore yagize ati “Njye numvise bamwe bavuga ngo yamukubise icyuma abandi ngo yamukubise icupa.”

Undi mugabo wari aho hafi yagize ati “Ngo bapfaga amafaranga 400 ngo umukecuru ahita afata icyuma arakimutera niba yari akimukenyereye ibyo simbizi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo, Minani Alex, yemeje ko uyu mugore udatuye muri kagali abereye umuyobozi asanzwe yicuruza ndetse ko yakomerekeje uwo mugabo kuko yari yanze kumwishyura anaboneraho gusaba abaturage kuzibukira izi nzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kujya batangira amakuru ku gihe aho ziba ziherereye.

Ati “Ni umudamu usanzwe atabarurirwa aha ariko utuye mu murenge wa Muhima mu kagari kitwa Tetero, uko byagenze yacumbikiye umugabo mu buryo bw’uburaya hanyuma rero bamaze kuryamana umugabo ntiyamwishyura asohoka ariruka n’umugore asohoka amwirukankana afite icupa ry’inzoga amufatira hano imbere yo kwa Mutangana ahita amukubita iryo cupa, Ndasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ahantu aho ariho hose izi nzoga zitujuje ubuziranenge ziri.”

Yongeyeho ko ngo uwo mugabo yahise abura umwuka bamuhamagariza imbangukiragutabara imujyana kwa muganga we n’uwo mugore kuko nawe yari yamukomerekeje

Ibi bibaye nyuma yuko mu murenge wa Muhima hatangijwe ubukangurambaga burwanya bukanashishikariza abaturage kugendera kure inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no gukangurira indaya kuyoboka umurimo bakazibukira umwuga wo kwicuruza.

NDAHIRO Valens Pappy /BTN TV


Related Post