Umuryango utuye mu Mudugudu wa Kibugazi, Akagari ka Ruhengeri, mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, uratabaza ukanasaba abagiraneza ubufasha nyuma yuko abana bane bawo bafashwe n'uburwayi bw'amayoboera, umwe agahita yitaba Imana, bigakekwa ko bahumanyijwe.
Mu minsi mike ishize, Nibwo muri uyu murenge wa Mukamira, hatangiye kumvikana amakuru y'abana bane bo mu rugo rumwe bajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa n'uburwayi budasanzwe nyuma umwe muri bo agahita yitaba Imana.
Uwimbazi nyina w'aba bana, ubwo yaganiraga na BTN TV, yavuze ko ubwo bagezwaga kwa muganga, bagasuzumwa indwara zitandukanye hakabura n'imwe, bahise bakeka ko bashobora kuba barahumanyijwe.
Ni Ikibazo kandi cyanagarutswe n'abaturanyi b'uyu muryango, Aho mu kiganiro bagiranye n'umunyamamkuru wa BTN, bavuze ko ntabundi burwayi bakeka uretse uburozi bitewe nuko mbere yo kuremba batangiye gufatwa bagaragaza ibimenyetso bimwe, bityo bakaba baboneraho gusaba ubufasha bwo guhabwa umuvuzi warokora ubuzima bw'abandi batatu bakirembye.
Inkuru irambuye ikubiye mu mashusho ari muri link yashyizwe munsi
Gaston NIREMBERE/BTN TV i Nyabihu