• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis  Dusabe  uri kwizihiza  imyaka 25 amaze akora uwo murimo wo guhimbaza  Imana yijeje abakunzi be igitaramo cy’igitangaza cy’umuyoboro 25 Years Concert .

Ibi  uyu muramyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye  n’itangazamakuru  kuri uyu wa kabiri  tariki ya 9 Ukuboza 2025 muri Dove Hotel ku gisozi aho yagarutse ku myiteguro  ye  n’abazamufasha ndetse nibyo  yishimira muri  uru rugendo rutari rworoshye rw’imyaka 25 akora  umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana..


Alexis Dusabe ubwo yari abajijwe ibyo yishimira yavuze ko ari byinshi kuko ubwo yatangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2000 aribwo yashyize hanze indirimbo ye yise Mfite Umukunzi utuye inyuma y’ibicu, nyuma yo  kuyishyira hanze  yavuze  yakoze ibintu byinshi kugeza  kuri uyu mwaka 25 aho yahise afata  icyemezo cy’uko waba  uwo gushimira imana ategura  iki gitaramo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana aho yasabye buri muntu wese yazaza bagafatanya  kuramya .

Alexis  yakomeje avuga ko muri iyo myaka 25 habayemo ibitaramo byinshi  bisaga ijana , ndetse yagize n’umwanya wo gusura amagereza mu rwego rwo guhumuriza abafunze ndetse yanasuye ibigo by’imfubyi nazo azihumuriza mu ijambo ry’Imana .

Yakomeje avuga ko ashimira imana cyane ndetse n’abafatanyabikorwa be ,Abahanzi Bosco Nshuti na Pastor  Lopes  w’I Burundi bakoze uko bashoboye kugira  ku tariki ya 14 Ukuboza 2025 izabe  umunsi w’amateka binyuze mu kuririmbira no kuramya Imana .

Ku ruhande rwa Bosco Nshuti  ubwo yarabajijwe ikibazo  n’Umunyamakuru  wa BTN Rwanda  nk’umuramyi  watangiye kuririmba nyuma  ya Alexis Dusabe icyo yamwigiyeho .

Nshuti yagize ati : Ndashima Imana yatumye  mbasha kuzaba ndi muri iki gitaramo cya Alexis Dusabe , aho yavuze ko uyu muramyi ari icyitegererezo kuri benshi  mu baramyi benshi batangiye kuririmba nyuma  ye.

Yakomeje avuga ko  kuri we  ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye aribwo Akexis  yagiye kuririmba kw’inshuri ryabo kubera ubuhanga buhebuje bikaba biri mu byatumye  nawe yifuza kuzagera ikirenge  mucye kandi akaba ashima  Imana  yatumye babasha kumenyana ndetse akaba azaririmba mu gitaramo .

Nshuti kandi yashimiye Alexis Dusabe  kuba mu myaka 25 yarayitwayemo neza cyane ntihagire  ikintu kumubangamira kugeza  ubu yizihiza  iyo myaka agikora umurimo wo kuramya no  guhimbaza .

Ku ruhande  rw’abafasha Alexis Dusabe babajijwe ku kibazo cyavuzwe cyane  mu minsi ishize  ubwo  habagaho impinduka  hagati yabateguraga icyo gitaramo ariko  byaje guhagarara ntibakomezanye  gukorana ndetse hari n’abantu bari baraguze amatike .


Eric Shaba yasubije ko aribyo  koko mu ntangiriro bategura  iki gitaramo bakoranaga na Authentic Event ariko hakaza kuzaba  ibintu bituma  badakomeza  gukorana aribwo bahise bakorana na EAGF ubu imyiteguro yose ikaba imeze neza nkuko abazitabira bazabyibonera mu gitaramo .

Ku  bijyanye n’abaguze amatike  Shaba yavuze ko abari  baraguze amatike banyuze ku murogo wabo  bakoranga  batangira  basubijwe amafaranga yabo,anasaba abifuza  amatike  Amatike yo kwinjira muri Umuyoboro 25 Years Concert ari kuboneka mu byiciro bitandukanye bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese, harimo Classic ya 5,000 Frw, Silver ya 10,000 Frw, Gold ya 20,000 Frw, Premium ya 25,000 Frw, ndetse na VVIP Sponsor ya 50,000 Frw.

Hari promotion idasanzwe: 10% OFF [igabanyirizwa] ku muntu wese wishyura akoresheje Airtel Money, anyuze kuri *797*50*2*93# (East African Gospel Festival EAGF).

Ni uburyo bugamije korohereza abakunzi b’igitaramo no kubashimira ubushake bwo gushyigikira iki gikorwa cyagutse.

Igitaramo cyubakiye ku bufatanye bw’imiryango n’ibigo bitandukanye byahisemo gushyigikira uyu munsi w’amateka. Abaterankunga barimo: Airtel, Dove Hotel, Saltel, AZF Global Trading na Ishema Paper Cups.

Ubufatanye bwabo bwatumye iki gitaramo gishyirwa ku rwego rwo hejuru, haba mu mitunganyirize n’ibindi bice byose bigize event.

Ni igitaramo cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel, abashaka kongera gushimangira ukwizera ndetse n’abifuza gusabana no kubaka umwuka w’ubumwe hagati yabo no hagati yabo n’Imana.


 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments