Umufundi wubakaga ku rusengero rw’Itorero ADEPR ruherereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Nyarubaka, yagwiriwe n’urusengero bari barimo kwagura ahita apfa naho bagenzi be babiri bari kumwe bakomeretse bajyanwa mu bitaro.
Byabaye ku wa 11
Ukuboza 2025, ubwo baguraga inyubako y’urusengero rwa ADEPR ruherereye mu
Kagari ka Ruyanza, Umurenge wa Nyarubaka, ho muri Kamonyi.
Uru rusengero ruri mu zari zemewe gusengerwamo muri aka gace,
amakuru avuga ko rwari rwarungutse abayoboke benshi, maze biba ngombwa ko
batangira kurwagura kugira ngo rubashe kwakira umubare munini w’abarugana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi,
yabwiye IGIHE ko bikimara kuba Polisi na RIB bahise bahagera bihutira kujyana
abakomeretse ku Bitaro bya Kabgayi, naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu
Bitaro bya Remera Rukoma.
Ati “Tukihagera hatanzwe ubutabazi, ariko n’iperereza ryatangiye
ngo hamenyekane niba uku kwagura uru rusengero bikurikije amategeko, ese bafite
icyangombwa cyo kubaka, urumva ahantu habaye gutakaza ubuzima k’umuntu bigomba
gukurikiranwa.”
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko kugeza ubu abayobozi babiri bakuriye uru rusengero batawe muri yombi ngo bakurikiranwe, ndetse n’undi wari ukuriye ibikorwa byo kubaka urusengero (ingénieur) na we ugishakishwa kugira ngo agire ibyo abazwa ndetse anafashe mu iperereza.
Like This Post? Related Posts