Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, yatangaje ko muri iki gihe hagiye habaho ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, biturutse ku mirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi.
Mu bihe bitandukanye
umuntu aho ari abona umuriro w’amashanyarazi ugiye, mu bihe bimwe habayeho
kumenyesha abahatuye ko baza kubura amashanyarazi mu masaha runaka.
Itangazo REG yasohoye ku wa 12 Ukuboza 2025, ryisegura ku
bakoresha amashanyarazi kuko muri iyi minsi hagaragara ibura ryayo “biturutse
ku mirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi, bityo bigateza ibura
ry’umuriro hamwe na hamwe.”
REG ivuga ko iri mu nzira zo gukemura iki kibazo mu buryo bwa
burundu.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025, umuriro w’amashanyarazi
waburiye rimwe mu bice bitandukanye by’uturere twa Kayonza, Huye, Rubavu,
Gisagara, Nyamagabe, Muhanga Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Gatsibo, i Rilima mu
Karere ka Bugesera n’ahandi.
Kugeza ubu ingo zigerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.
Like This Post? Related Posts