Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Uganda, hapfa abantu batatu barimo abanyarwanda babiri.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerere rwo kuri uyu wa
Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ahagana saa munani n’igice z’igitondo, mu
muhanda mugari wa Kabale–Mbarara.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu
Karere ka Rugezi, ASP Elly Maate, yavuze ko babonye abantu batatu bapfuye
barimo abanyarwanda Habiyaremye Ananias, na Habineza Alfred bari abashoferi
b’imodoka.
Elly Maate yavuze ko bataramenya
icyateye impanuka ko ariko imodoka yarenze umuhanda ikagwa mu cyobo.
Abapfuye n’abakomeretse bajyanwe ku
bitaro bya Kabale.