Umugabo witwa Satadri Dutta, wateguye urugendo rwa Lionel Messi mu Buhinde, yatawe muri yombi maze akatirwa gufungwa iminsi 14, nyuma y’imvururu zabaye mu gikorwa cyiswe GOAT Tour.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, Lionel Messi yageze mu Buhinde aho yari yitabiriye ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza izina rye. Muri urwo ruzinduko, yasuye Stade yo mu mujyi wa Kolkata, yari irimo abafana barenga ibihumbi 80, bishyuye amafaranga menshi kugira ngo bamurebe.
Nubwo Stade yari yuzuye, Messi yamazemo iminota igera kuri 20 gusa, kandi abafana benshi ntibabashije kumubona neza kuko yari akikijwe n’abantu benshi barimo abashinzwe umutekano, abafotora n’abayobozi.
Mu gihe byari biteganyijwe ko Lionel Messi asura Stade mu gihe cy’iminota 45. Amatike yo kwinjira muri icyo gikorwa yagurishwaga guhera ku ma-rupiya 3,500 ($53.44 ya Kanada) arenga kimwe cya kabiri cy’umushahara mpuzandengo w’icyumweru mu Buhinde, ariko hari n'umwe mu bafana yavuze ko we yishyuye $130 ya Amerika ($180 z’amadolari ya Kanada).
Messi akimara gusohoka muri stade, abafana bagize uburakari bukomeye, batangira gusenya bimwe mu bikoresho bya Stade no kujugunya ibintu mu kibuga, bavuga ko babeshywe kuko bari bijejwe ko azakina byibura agatera penaliti, ibyo ntibyigeze bibaho.
Abafana banatangaje ko hari abayobozi bakuru barimo n’abaminisitiri begereye Messi bakabuza rubanda kumwegera. Ibyo byatumye uwateguye iki gikorwa ashinjwa amakosa yose, bituma afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Intebe zimwe zaramenaguwe zijugunywa mu kibuga cy’umupira, mu gihe hagaragaraga umugabo wunamye yikingira izindi ntebe zajugunywaga. Umugabo yunamiye kwirinda intebe zaterwaga n’abafana nyuma y’uko Messi avuye kuri Vivekananda Yuva Bharati Krirangan, izwi kandi nka Salt Lake Stadium, i Kolkata ku wa Gatandatu.