Ikipe y’Abanyamakuru siporo yanyagiye iy’Abaraperi bategerejwe mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ mu mukino Haruna Niyonzima yagaragayemo mu buryo butunguranye.
Ni mu mukino wa gicuti wakinwe ku wa Kane nimugoroba tariki ya 18 Ukuboza 2025 muri Zaria Court. Uyu mukino ntabwo ari ubwa mbere ukinwe dore ko no mu mwaka ushize wakinwe mu rwego rwo gukomeza gukuza umubano mwiza uri hagati y’abanyamakuru n’abahanzi.
Kuri iyi nshuro byarangiye abanyamakuru ba Siporo batsinze Abaraperi ibitego 8 kuri 5. Ni ibitego byatsinzwe na Rusine Didier watsinze 3 ari wenyine, Ephrem Kayiranga na Gylain, mu gihe ibitego by'abaraperi byo byatsinzwe na Haruna Niyonzima watsinze bibiri wenyine, Jay C , Mironko na Zeo Trap.
Haruna Niyonzima usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yatunguranye muri uyu mukino aho yakiniye Abaraperi. Ntabwo asanzwe ari umuhanzi ariko yigeze gukorana indirimbo na Jay Polly bise "Wicika Intege". Haruna Niyonzima yavuze ko kuri ubu amaze kugira indirimbo eshanu atarashyira hanze.
Igitaramo "Icyumba cya Rap" kizahuriramo abahanzi Abaraperi batandukanye barimo Riderman, Bull Dogg, Jay C, Bushali, Bruce the 1st, Logan Joe, Young Grace, Zeo Trap, Danny Nanone, Kenny K Shot na Fifi Raya.