• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuramyi Prosper Nkomezi yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza bitegura kurushinga.

Ni inkuru uyu  muramyi yatangaje anyuze  ku mbuga ze  nkoranyambaga  ku mugoroba w’itariki 13 Mutaraba 2026 agaragaza akanyanyamueza kenshi.

Yanditse ati “Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza. Ndagukunda uyu munsi, ejo hazaza n’iherezo .”

Ni amagambo yaherekeresheje ifoto ari kumwe n’umukunzi we amufashe mu kiganza amwitegereza mu maso basa nkabatambuka intambwe imwe.

Ni ubwa mbere Nkomezi yari agaragaje umukobwa bakundana kuva yamenyekana dore ko yari amaze igihe abibazwa ariko agasubiza ko igihe nyacyo Imana izatuma bibaho.

Nkomezi atangaje umukunzi we anamwambika impeta y’urukundo nyuma y’igihe kitari gito havugwa ibihuha by’uko yaba akundana na Nyampinga w’u Rwanda 2022, Muheto Divine ariko abo bombi  bakomeje kunyomoza ayo makuru  bavuga ko ari inshuti  zisanzwe

Prosper Nkomezi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Humura, Hari ibyiringiro, Ntijya ubeshya n’izindi.

Akanyamuneza kari kose kuri Nkomezi wemerewe n’umukunzi kumubera umugore.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments