Twagirimana Theogène w’imyaka 37 yitabye Imana nyuma yo kwitura hasi.
Abagenzi bari muri iyo gare bagerageje kumutabara hifashishijwe imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Muhoza, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.
Aya makuru yaje kwmezwa nUmunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Assoumini yabitangarije.
Yagize ati “Ni umugenzi watahaga yerekeza iwabo mu Karere ka Gakenke, ntabwo twamenya aho yavaga, yari kumwe n’umuvandimwe we bageze muri gare ya Musanze yitura hasi ahita apfa”.
Akomeza ati “Imodoka y’umutekano yahageze itabaye ariko basanga yamaze gupfa, umurambo bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri”.
Mu masaha make, nyuma yuko nyakwigendera yitabye Imana icyaba cyatumye yikubita hasi mu buryo butunguranye agashiramo umwuka cyari kitaramenyekana , gusa ngo amakuru abayobozi bahawe numuvandimwe we bari kumwe witwa Birutakwinginga Marcel, yemeje ko ngo yari asanzwe arwaye.