• Imyidagaduro / ABAHANZI

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakuyeho ikirego umuhanzi Chris Brown yari yarezemo ibigo bya Warner Bros Discovery na Ample Entertainment, kuri filime byamukozeho.

Chris Brown yari yagejeje ikirego mu rukiko muri Mutarama 2025, biturutse kuri filime mbarankuru ibi bigo byakoze yiswe “Chris Brown: A History of Violence”.

Ishingiye ku kirego cy’umugore wamushinje kumuhohotera mu 2020, ikirego kikaza guteshwa agaciro.

Ni filime yasohotse mu Ukwakira 2024. Chris Brown agaragaza ko yuzuyemo ibinyoma no kumuharabika, ndetse yari yasabye indishyi ya miliyoni 500$.

Brown yavugaga ko ibyagaragajwe muri iyo filime byari ibinyoma, ari yo mpamvu yakannye inkiko.

Urukiko rwagikuyeho nyuma yo gusanga filime mbarankuru ibi bigo byamukozeho, yarubahirije amahame y’itangazamakuru.

Gusa ku wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026, umucamanza Colin Leis yategetse ko iki kirego giseswa, ko yakoze isuzuma rya filime yose agasanga abakoze iyi filime barahaye umwanya impande zombi.

Ati “Urukiko rwarebye filime yose. Yagaragaje n’ibyo Chris Brown avuga ko bitajyanye n’ukuri, harimo n’ubutumwa bugufi yavugaga. Abanyamakuru batanze inkuru mu buryo buboneye kandi bushingiye ku byabaye n’inyandiko zo mu nkiko.”

Urukiko rwongeye no gutesha agaciro ikirego cy’uko Chris Brown yasebejwe n’amagambo yavuzwe n’umwanditsi w’ibijyanye n’umuco, Scaachi Koul, wavuze ko uyu muhanzi afite “imico yo gukubita abagore”.

Ruvuga ko ayo magambo atari icyaha kuko Brown ubwe yemeye ko mu 2009 yakubise bikabije umuhanzi Rihanna, wari umukunzi we icyo gihe.

Icyo gihe Chris Brown yemereye urukiko ko mu bihe byashize yaranzwe n’urugomo, ariko akagaragaza ko yabihaniwe kandi akagerageza guhindura imyitwarire ye.

Yavugaga ko iyi filime yamugizeho ingaruka ku izina rye, ku muziki we no ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Filime “Chris Brown: A History of Violence” imara isaha n’iminota 22, ikagaruka ku birego bitandukanye byagiye bishinjwa Chris Brown by’ihohotera rishingiye ku gitsina no ku mubiri.

Inagaragaza ko hari aho atigeze abihanirwa kubera izina n’icyubahiro afite mu muziki.

Nubwo yasabaga indishyi z’amafaranga menshi, urukiko rwanzuye ko Warner Bros Discovery n’abandi bafatanyije gukora iyi filime batanyuranyije n’amategeko, bityo ikirego cye giteshwa agaciro burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments