• Imyidagaduro / ABAHANZI


Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Shema Arnaud wamenyekanye nka DJ Toxxyk yemereye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko yakoze icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Yavuze ko atemera icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo n’icyo kwanga gupimishwa icyuma gipima ingabo alcohol mu mubiri.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gutegeka ko DJ Toxxyk afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.

Bwagaragaje kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwatuma ibyaha nko gukoresha ibiyobyabwenge bihagarara no kuba bwaba uburyo bwo kumubuza gutoroka ubutabera.

Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo umupolisi yahagarikaga DJ Toxxyk agira ngo amuyobore, yanze guhagarara aramugonga, agenda amukurubana.

DJ Toxxyk we avuga ko kumugonga byabaye impanuka kuko bitaturutse ku bushake.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko DJ Toxxyk yemereye Ubugenzacyaha ko yatangiye gukoresha urumogi mu 2021, amaze gutandukana n’umugore we, ariko yageze mu Bushinjacyaha no mu rukiko arabihakana.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu isakwa ryakorewe mu rugo rwa DJ Toxxyk, habonetse amagarama abiri y’urumogi.

Ku bijyanye no kwanga gusuzumishwa icyuma gipima alcohol, uregwa we avuga ko ubwo yafatirwaga i Karongi, yapimwe akanafatwa ifoto bityo ko atumva impamvu yo kuvuga ko yanze gupimwa.

Abanyamategeko be na bo bavuze ko uwo bunganira amaze gufatwa, yanakorewe amasuzuma ariko ko kugeza ubu ibisubizo bitaramenyekana.

Me Utazirubanda Gad ati "Ni byo iperereza riba ari ibanga ariko twakabaye tuzi ngo yapimwe ibiyobyabwenge asangwamo urwego runaka rw’ibiyobyabwenge."

Shema n’abamwunganira basabye ko yafungurwa agakurikiranwa adafunzwe by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa cyane ko hari ibyaha uregwa yiyemerera.

Ku bijyanye no kuba yaragonze umupolisi, DJ Toxxyk yavuze ko yagonze bordure, ipine igapfumuka ari byo byatumye imodoka inanirwa guhagarara ubwo umupolisi yamuhagarikaga ahubwo akamugonga.

Shema yavuze ko nyuma yo kugonga umupolisi, yagize ubwoba ari bwo bwatumye ahunga ahabereye impanuka, ajya i Karongi kugisha inama inshuti ye, ari na yo yahamagaye Polisi.

Yakomeje ati "Ibyaha bibiri nemera ndabisabira imbabazi, ndagira ngo mbisubiremo kuko ni ibyaha bikomeye."

Ku kijyanye n’urumogi, DJ Toxxyk yemeye ko ubwo yajyanwaga iwe n’inzego z’umutekano hasanzwe urumogi ariko ko atazi nyirarwo.

Yavuze ko imvugo ze zanditswe mu Bugenzacyaha yasanze zitandukanye n’ibyo yivugiye ubwe, agaragaza ko yandikiwe ibyo atavuze.

Me Utazirubanda yavuze ko DJ Toxxyk asaba imbabazi umuryango w’umupolisi yagonze, Polisi y’u Rwanda, urukiko n’Abanyarwanda muri rusange.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba DJ Toxxyk yemera ibyaha bimwe mu byo akurikiranyweho bidakuraho impamvu zikomeye z’ibyo akurikiranyweho.

Bwagaragaje ko nubwo habayeho ubwicanyi budaturutse ku bushake, habayeho ubuteganye buke bwanatumye akora impanuka havamo urupfu, kandi ko uregwa yiyemereye ko yanyoye inzoga.

Umushinjacyaha yashimangiye ko ntacyo DJ Toxxyk apfa n’abagenzacyaha ku buryo bari kumuhimbira ibyo atavuze mu ibazwa rye.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba DJ Toxxyk yarafashwe nyuma y’amasaha 14 byari muri gahunda yo kugira ngo adapimwa alcohol mu maraso.

Icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa Saa Munani z’amanywa, ku wa 21 Mutarama 2026.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments