• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuryango w’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana muri Nigeria no hirya no hino ku isi uri mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa Bunmi Akinnanu Adeoye, umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, uzwi cyane ku izina rya “Omije Ojumi”.

Bunmi Akinnanu yitabye Imana ku itariki ya 12 Mutarama 2026, aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Lagos, nyuma yo kumara igihe arwaye indwara ikomeye yari yaribasiye ukuguru kwe.

Inkuru y’uru rupfu yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’inshuti ze za hafi n’abandi bahanzi bakoranye umurimo wo kuramya Imana.

Mu mezi ashize, uburwayi bwe bwari bwamenyekanye cyane, aho amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amwerekana ari mu rusengero, asaba amasengesho kubera ukuguru kwe kwari kwabyimbye cyane kandi kukava amaraso. Ibi byateye impuhwe n’amasengesho menshi byaturutse mu bakunzi b’umuziki we no mu bakirisitu muri rusange.

Bunmi Akinnanu yavukiye muri Nigeria ku itariki ya 19 Ugushyingo 1979. Yatangiye kuririmba akiri muto, afite imyaka igera ku 10, nubwo mbere yari yarakoze mu rwego rw’amabanki. Nyuma yaje gufata icyemezo gikomeye cyo kureka uwo murimo, ahitamo kwitangira burundu umurimo wo kuramya Imana abinyujije mu muziki.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye “Omije Ojumi” (Amarira y’amaso yanjye), yakunzwe cyane mu nsengero no mu ngo nyinshi, bitewe n’ubutumwa bwayo bwuje ukwizera, kwihangana n’icyizere cy’Imana.

Mu zindi ndirimbo ze zakunzwe harimo “O Ti Sure,” “Dabira,” “Ma Sunkun Mo,” na “Testimony.”

Abamuzi bamusobanura nk’umuhanzi wicisha bugufi, wiyeguriye Imana by’ukuri, kandi waharaniraga gufasha abantu binyuze mu ndirimbo ze. Nyuma y’urupfu rwe, abahanzi bagenzi be, abayobozi b’amadini n’abakunzi b’umuziki we bakomeje kumwibuka nk’umugaragu w’Imana wanyuze imitima ya benshi.

Urupfu rwa Bunmi Akinnanu rusize icyuho gikomeye mu muziki wo kuramya Imana muri Nigeria, ariko umurage we uzakomeza kubaho binyuze mu ndirimbo ze zikomeje guhumuriza no gukomeza imitima ya benshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments