Umuhanzi Adekule
Gold n’Umugore we Simi barimo
kwizihiza Imyaka 7 bamaze
bashyingirwanywe n’umugabo n’umugore aho bakomeje kwerekana ko
urukundo rwabo rukomeje gukomera
aho kugabanuka
Adekunle Gold abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amarangamutima menshi yishimira umugore
we ,amusobanura nk’inshuti ye magara n’umuntu wizewe cyane .
Yavuze ko buri mwaka
amaranye na Simi wagiye
umubera mwiza kurushaho .ukamwuzuza
umutima kandi bigakomeza kumworohera gukomeza kumukunda ,yongeyeho kandi ko nubwo nubwo
bamaranye imyaka 7 umutima we
ugifite aho ubarizwa kuri Simi
Ku rundi ruhande, Simi na we yasubije
mu butumwa bwuje urukundo n’amarangamutima. Yise Adekunle Gold “umugabo w’ubuto
bwanjye”, avuga ko kuva kera bagiye bahura neza kandi ko n’ubu
bikiri uko. Yashimiye umugabo we kuba amubona uko ari by’ukuri, kumukunda
byuzuye no kuba umugabo
mwiza mu isi aho iyo mico ikunze kubura.
Aba
bombi bazwiho gukundwa cyane kubera ubucuti, kubahana no kwitandukanya n’ukwirata
kw’ibyamamare kuko bakomeje kubera benshi icyitegererezo
cy’imibanire myiza.
Nyuma y’imyaka irindwi, urukundo rwa
Adekunle Gold na Simi rukomeje kuba isomo ryiza ry’uko ubufatanye nyakuri, ubucuti n’urukundo
rushingiye ku bushake n’ubwitange bikiriho koko.
Like This Post? Related Posts