Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko Guverinoma y'u Rwanda ifite gahunda yo gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir Yeztugo, urinda kwandura Virusi itera Sida wa Lenacapavir mu gihembwe cya nyuma cya 2026.
Ni umuti wagaragaje ubushobozi bwo
kurinda umuntu Virusi itera Sida ku rugero rwa 99,9%, ukaba warakozwe n’Ikigo
cyo muri Amerika kimenyerewe mu gukora inkingo, Gilead Sciences.
Lenacapavir Yeztugo iterwa umuntu
rimwe mu mezi atandatu (6), ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka.
Ni umuti usanze indi yatangwaga mu
Rwanda irimo uw’ikinini umuntu afata buri munsi, n’urushinge ruha umuntu
ubwirinzi bw’amezi abiri n’ibindi.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe
ubuzima (RBC), Dr. Nzeyimana Zephanie, yabwiye The New Times ko muri iki gihe
ubuyobozi buzaba bwuzuza ibisabwa no gutegura ibigo by’ubuvuzi mbere y’uko
utangira gutangwa.
Yagize ati:"Lenacapavir
izatangira gutangwa mu Rwanda mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka. Hari ibigomba
kubanza kuzuzwa mbere y’uko itangira gutangwa mu bigo by’ubuvuzi. Bizakorwa mu
buryo bwo kwita no ku bantu baba bafite ibyago byo kwandura Virusi Itera Sida
barimo ab’igitsina gore bakora uburaya, abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina
n’abadafite Virusi itera Sida babana n’abatayifite."
Dr. Nzeyimana yakomeje avuga ko
itazahabwa abo muri ibyo byiciro byihariye gusa, ahubwo abatanga serivisi
z’ubuzima bazajya bagena abandi bahabwa iyo miti harebwa ku myitwarire yabo
n’ibyago bashobora guhura na byo.
Gusa, nubwo uyu muti wamaze kwemezwa
nk’utagize icyo utwaye abantu, abazawuhabwa bazajya bagirwa inama z’uko bitwara
no gutanga amakuru mu gihe baba babonye ibimenyetso bidasanzwe.
Bivugwa ko uyu muti uzajya utangirwa
ubuntu ndetse na serivisi zindi zijyanye na wo zikomeze zitangirwe ku
bwishingizi butandukanye burimo na mituweli.
Muri Nzeri 2025, Minisitiri
w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa
Lenacapavir wari uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo
kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA.
Icyo gihe yavuze ko ku bufatanye
bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI,
byatangaje ko umuti wa Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi
atandatu, uzajya uboneka ku giciro cy’Amadolari 40 (asaga 56,000Frw) ku muntu
buri mwaka mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bugereranyije.
Ibihugu nka Zambia, Zimbabwe, Afurika
y’Epfo na Eswatini biri mu byamaze kwemeza Lenacapavir ndetse birateganya
gutangira kuyitanga kuko byamaze kuzuza ibisabwa, byatumije imiti ya mbere.
Ibihugu nka Botswana, Malawi, Tanzania na Uganda byemeje uyu muti, mu gihe Kenya na Namibia biri mu byiciro bya nyuma byo kuzuza ibisabwa ngo biwutangize.