Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura, yemeje ko bamaze gusinyisha Kivumbi King uyu munsi uri kubarizwa muri sosiyete yabo icyakora yirinda kugira byinshi atangaza ku bigize amasezerano y’imikoranire.
Ibi Kenny Mugarura yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda , aho yemeje ko Kivumbi yinjiye muri 1:55 AM Ltd ndetse muri uyu mwaka wa 2026 abantu bazabona ibikorwa binyuranye bari gukorana.
Ati “Abantu bakunze kuvuga ngo ubu umuhanzi usigaye muri 1:55 AM Ltd ni Bruce Melodie gusa, ariko si we wenyine. Kivumbi turi kumwe icyakora ibigize amasezerano ye byo muzatangira kubibona uyu mwaka wa 2026.”
Kenny Mugarura ntabwo yifuje kwerura byinshi ku masezerano bafitanye na Kivumbi icyakora yiyemeje ko hari imwe mu mishinga bari gukorana kandi abantu bazayibona.
Ati “Muri uyu mwaka Kivumbi mumwitege kandi hari ibikorwa byinshi agiye gukora muzatubonamo kugira ngo tubibyaze inyungu nyinshi natwe tubashe kugira amafaranga twinjiza ku ruhande rwacu.”
Uretse Kivumbi King, Kenny Mugarura yavuze ko hari n’abandi bahanzi bari kuganira ku buryo bakorana na 1:55 AM Ltd mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibihangano byabo.
Kivumbi yinjiye mu mikoranire na 1:55 AM Ltd nyuma yo gutandukana n’abanya-Nigeria bakoranaga mu minsi ishize icyakora amakuru akavuga ko batabashije gukomezanya.
Mu 2024 ni bwo Kivumbi yasinye muri Deealoh Entertainmen y’abanya-Nigeria, icyakora ntibatindanye kuko amakuru avuga ko mu 2025 yari yaramaze gutandukana na bo.
Ku rundi ruhande ariko, 1:55 AM Ltd na yo isinyishije Kivumbi King nyuma yo gutandukana n’abarimo Kenny Sol na Ross Kana bari bamaze igihe bakorana.