Umuhanzikazi
w’icyamamare wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje mu buryo bwuje
amarangamutima ko mu buzima bwe bw’urukundo yakunze umuntu umwe gusa wamubereye
mwiza by’ukuri ariko uwo muntu
yaje kwitaba Imana
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye
n’umunyamakuru Korty EO, Tiwa Savage yavuze ko, ku bw’amahirwe macye, uwo
mukunzi we wigeze kumugirira neza yitabye Imana, bituma asigarana agahinda
kenshi cyane .
Uyu
muhanzikazi ufite imyaka 45 yavuze ko, uretse uwo mukunzi we wapfuye, abandi
bose yagiye akundana nabo
bamuteye agahinda kenshi kandi bamubabaje cyane ku buryo
nta n’umwe yabonye wavamo
umukunzi yazahora afite icyo amwibukaho
Yagize ati: “Nta mubano n’umwe nashobora kwibuka nabonamo ikintu cyiza. Bose bari babi. Mu by’ukuri hari umwe wari mwiza, ariko yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira. Yari umuntu udasanzwe.”
Tiwa Savage
yavuze ko ibikomere yakuye mu mibanire mibi byatumye ahora agira inama umuhungu
we yo kuzajya yubaha kandi agafata neza abagore, kugira ngo atazamubabaza
nk’uko we yababajwe.
Uyu
muhanzikazi yigeze gushyingiranwa n’umuyobozi w’ibikorwa by’umuziki Tunji
Balogun, uzwi nka Tee Billz, kuva mu 2013 kugeza mu 2018 ubwo batandukanaga.
Bombi bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Jamil.
Ubu Tiwa
Savage akomeje kwibanda ku muziki we no kurera umwana we, avuga ko ubuzima bwe
bwamwigishije amasomo menshi ku rukundo, kwihangana no kwiyitaho.
Like This Post? Related Posts