• Imyidagaduro / ABAHANZI

Nyampinga w’U Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yambwiye amagambo yuje urukundo rwinshi umugabo we  Michael Tesfay  kuri uyu munsi w’ibyishimo  yizihizaho isabukuru y’amavuko

MissNaomie  yifashishije  Imbuga ze nkorambanyaga yasangije abamukurikira ubutumwa bwifuriza umugabo we isabukuru nziza  y’amavuko

Yagize ati “Isabukuru nziza, ndakwifuriza ibyiza gusa uyu munsi n’iteka ryose. Uri umurinzi wanjye, aho uri mba numva ntekanye kandi uri umuntu uhora ureba ko meza neza […] Ndasenga Imana ngo igukingurire imiryango, ndakwifuriza ubuzima bwiza no kuramba ukazabona abuzukuru bawe.”

Ni ubutumwa burebure Miss Nishimwe Naomie yasoje yibutsa Michael Tesfay ko amukunda kandi yishimira ko Imana yamumuhaye.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe, yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu Ukuboza 2024 ni bwo Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bemeranyije  kubana akaramata mu birori bibereye ijisho byabereye mu ‘Intare Conference Arena’.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments