Umuhanzi akaba
na Producer Fred Robinson Mugisha wamenyekanye
nka Element Eleeeh yatangaje ko yitegura kwerekeza mu mujyi wa Amsterdam mu
Buholandi mu gitaramo gikomeye azahakorera giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu
tariki ya 31 Mutarama.
Iki gitaramo
kizatangira saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kikazahuza
abakunzi b’uyu muhanzi nyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo.
Nk’uko uyu
muhanzi yabitangaje mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24
ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, iki gitaramo kizabera ahazwi nka
Zaal Ephesus, ku muhanda wa Rhoneweg 12–14 mu mujyi wa Amsterdam, ahazwi cyane
ku kwakira ibitaramo byitabirwa n’abantu benshi muri iki gihugu.
Muri iki
gitaramo, Element Eleeeh waherukaga muri iki gihugu muri Gashyantare 2025
azafatanya n’abandi bavanga imiziki bazwi barimo DJ Lovins, DJ Onex na DJ Joyce
Sando, bazafasha mu gutuma iri joro rirushaho kuryoha no gususurutsa
abazitabira.
Uyu muhanzi
aherutse kwandika amateka, yegukana
igihembo cy’Utunganya Imiziki wahize abandi (Producer of the Year) mu bihembo
bya AFRIMA Awards 2026, byatangiwe muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama,
ku nshuro yabyo ya cyenda.
Iki gihembo
yagikesheje indirimbo ye “Tombe” yanikoreye, aho yahigitse abatunganya imiziki
bakomeye barimo Tempoe, Hezer na Progrex.
Element
anazwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Tombe Tombe, Fou De Toi, Maaso, Kashe,
Milele n’izindi nyinshi zagize uruhare runini mu kumenyekanisha izina rye.
Itike yo
kwinjira muri iki gitaramo iri kugura amayero 40 ikagurirwa ku rubuga rwa
Sosiyete ya Joyful Events iri no gutegura iki gitaramo.