Prophet
Joshua yatangaje ko nubwo ari umuhanuzi n’ubwirizabutumwa atizerera mu myumvire
yo gufata abantu banywa inzoga nk’abakoze icyaha mu gihe batigeze basinda
cyangwa ngo zibakoreshe amabi.
Uyu
muvugabutumwa Sefu Herald Josue wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Prophet
Joshua uherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha agasabwa
ibisobanuro kubyo gutesha agaciro
ifaranga ry’Igihugu, avuga ko ashingiye ku myizerere ye no ku bumenyi bwe
yavomye mu gusoma Bibiliya igihe kinini atabona kunywa inzoga nk’icyaha.
“Njyewe
nemera inzoga, ndazinywa kuko muri Bibiliya nta hantu byanditse ko ari icyaha
gusa nemera ko iyo uwazinyweye asinze zigatuma akora ibidakwiye byabamo icyaha.”
Nk’uko yabigaragarije mu kiganiro yakoreye
ku muyoboro wa Youtube wa Isimbi Tv ubwo yaganiraga Na Murungi Sabin
Sefu Herald
Josue wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Prophet Joshua yanasobanuye ko yabaye
ahagaritse ibyo gukora umurimo w’Imana by’umwihariko kugenda abwiriza mu
nsengero kugira ngo abanze ashake ubuzima.
Ati
“Byagenze aho nsa nkaho ntaye umurongo wo kubwiriza mu madini ninjira mu bundi
buzima gusa ntabwo byankuyeho kuguma gusenga no kubana n’Imana.”
Uyu mugabo
ufite umugore n’abana bane avuga ko yaje gusa nk’aho ateshuka mu gushyira mu
bikorwa izi nshingano zo kubwiriza nyuma y’uko yabonaga ari ngombwa kujya
gushakira amaramuko mu yindi mirimo atabangikanya n’iy’Imana.
Ati “Impamvu
nabishyize ku ruhande nkabaho mu buryo busanzwe ni uko nabonaga rimwe na rimwe
imirimo yindi nari ngiye gukora irimo no kujya ku mbuga nkoranyambaga bishobora
kuvuguruzanya n’umuhamagaro wanjye cyangwa ntibinyerekane neza.”
Uyu mukozi
w’Imana yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yigaga i
Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari bwo Imana
yamuhamagariye kujya gutangira umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwayo.