• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuramyi Uwineza Rachel umwe  mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afatanyije na Upper  Room Events  na  Deals On Events bateguye iserukiramuco rizahuzwa n’igiterano cyo guhimbaza imana bise Muhazi Gospel  Festival 2026.

Mu kiganiro n’umwe  mubari kumufasha gutegura iryo serukiramuco  yadutangarije ko  uwo munsi azaba ari umunsi mwiza wo kwishimana n’imiryango ndetse n’inshuti  kuko  muri  iryo  serukiramuco hateganyijwe kuzaberamo ibikorwa byinshi  bitandukanye .

Yagize  ati hazaba harimo  Imikino itandukanye izabera  ku nkengero  z’ikiyaga cya Muhazi aho bamwe bazirebera ibyiza by’icyo  kiyaga batemeberezwa mu bwato ndetse banasangire amafunguro atandukanye .

Si ukwishimisha gusa bizabera muri iryo  serukiramuco kuko  azaba ari umwanya  mwiza  kandi uhagije  wo kuramya  no guhimbaza aho bazaba bari kumwe n’abaramyi benshi batandukanye azagenda atangaza mu minsi iri imbere ndetse n’abakozi b’Imana bazigisha ijambo ry’Imana bazwi hano mu Rwanda .

Iri serukiramuco biteganyijwe  y’uko rizaba tariki ya 7 Werurwe 2026 ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments