Dj Toxxyk
wari ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica nta bushake, gukoresha ibiyobyabwenge,
guteza impanuka ugahunga n’ibindi yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri uyu wa
21 Mutarama 2026, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko afungwa iminsi
30 y’agateganyo agakomeza gukurikiranwa afunzwe
Umucamanza
yasobanuye ko Shema agiye gufungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira
iperereza rikomeje no kugira ngo adatoroka ubutabera.
Shema yatawe
muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi,
agahita yitaba Imana.
Akurikiranyweho
icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka, ubwicanyi budaturutse
ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti
ikoreshwa nka byo n’icyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol mu mubiri.
Like This Post? Related Posts