Umuririmbyi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Ishimwe Vestine yasabye abakunzi be
kwirinda ababayobya ku makuru amuvugwaho atangazwa n’abiyitirira amazina ye, ni
nyuma y’igihe acecetse.
Vestine wari
umaze igihe acecetse yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse atanagaragara mu ruhame
kuva hatambuka kuri Instagram ye amakuru asa n’aca amarenga ko yatandukanye
n’umugabo, abakunzi bari bafite amatsiko y’icyo azavuga bwa mbere.
Kuri uyu wa
Kane tariki ya 22 Mutarama 2026 ,ni bwo uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya
‘Vestine na Dorcas’ yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu
kumenyesha abafana be kuba amaso mu gushaka amakuru amuvugwaho mu gihe hirya no
hino hakomeje kugaragara benshi bamwiyitirira.
Muri ubu
butumwa,Vestine yerekanye ko hari umuntu washinze urukuta rwa Instagram rwa
yise ‘Vestine_and Quedraogo _Family’ atambutsaho amakuru y’ibihuha amwerekeyeho
ndetse n’umugabo we Idrissa Jean Luc Quèdraogo.
Uru rukuta
ruri muri nyinshi zimwiyitirira rufite abarukurikira barenga ibihumbi bitatu
magana inani mirongo inani naho urwa Vestine nyakuri rufite abasaga ibihumbi
ijana na mirongo irindwi barukurikirana.
Uyu mugore
atangaje ibi mu gihe mu mpera z’umwaka ushize yari yigaruriye myinshi mu mitwe
y’ibitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda nyuma yo gutangaza amagambo
akomeye yacaga amarenga y’umwuka mubi wari mu rugo rwe.
Mu butumwa
burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mugore wumvikanaga nk’uwicuza
cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo
azi neza.
Icyo gihe
yagize ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye
neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera
kunkoresha ukundi.”
Gusa nyuma
yaho, hari andi makuru yaje kujya hanze yavugaga ko ubu butumwa bwaba
bwaranditswe n’undi muntu winjiriye uyu muramyikazi.
Like This Post? Related Posts