Umuhanzikazi
Alyn Sano uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda
yaraye ahagurutse i Kigali yerekeje
muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yatumiwe
mu nama Mpuzamahanga ya NAMM Show 2026
Iyi nama Alyn Sano yitabiriye ihuriza hamwe
abafite aho bahuriye na muzika iri
kubera muri Leta ya
California yatangiye kuwa 20 kugeza 24 Mutarama 2026 ,mu gihe ibi bikorwa bitandukanye bizaba ku wa 22-24 Mutarama 2026 muri Anaheim Convention Center aho abayitabiriye
bazaganira ku iterambera rya Muzika
Mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gufata indege yatangaje ko ari ibya Agaciro kuba yaratumiwe muri Iyi
nama kuko ahazahigira byinshi
kandi akaba ari uburyo bwiza
abaonye bwo kuzungurana ibitekerezo n’abantu
batandukanye bafite aho bahuriye n’umuzika baturute kw’isi hose
Ati
“Kwitabira The NAMM Show ni ishema rikomeye kandi ni intambwe ikomeye mu mwuga
wanjye. Ni amahirwe yo guhura n’umuryango mpuzamahanga w’abakora umuziki,
kwigira ku babimazemo igihe, no gusangiza Isi umuziki nyarwanda n’umuco wacu.
Nishimiye cyane guhagararira u Rwanda n’ijwi ryarwo kuri uru rwego ruhanitse.”
Byitezwe ko uretse iyi nama Alyn Sano azagira n’umwanya wo gutembera ahantu hatandukanye ari nako akomeza kwigira byinshi muri Amerika ndetse akaba yanasura inshuti ze mbere y’uko agaruka mu Rwanda.
Like This Post? Related Posts