Umunyamerika
uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yamaze kuzuza abantu miliyoni 50
bamukurikira (subscribers) ku rubuga rwa YouTube, mu gihe yari ari mu rugendo
rwe muri Nigeria, mu urugendo rwe rwo gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Uyu musore
w’imyaka 21, uzwi ku izina nyaryo rya Darren Watkins Jr., yakiriwe n’abantu
benshi mu mujyi wa Lagos, aho yakoranye ibikorwa bitandukanye n’abahanzi n’ibindi
byamamare byo muri Nigeria. Ni muri urwo ruzinduko yatangarijwe ko channel ye
ya YouTube imaze kugera ku rwego rwo hejuru, aho yujuje miliyoni 50
z’abamukurikira.
Mu mashusho
yashyize ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed yagaragaye anezerewe cyane, avuga
ko iyi ari intsinzi ikomeye mu rugendo rwe rwo gukundwa ku rwego mpuzamahanga.
Yashimiye by’umwihariko abakunzi be bo muri Afurika, avuga ko bamugaragarije
urukundo rudasanzwe.
Mu minsi amaze
muri Nigeria, IShowSpeed yasuye ahantu hatandukanye, ahura n’abafana benshi,
anasura ibigo by’imyidagaduro n’abahanzi bakomeye. yagaragaye kandi akorana
n’abahanzi bo muri Afrobeats ijyana imaze kwamamara ku isi hose.
Abasesenguzi
bavuga ko urugendo rwe muri Afurika rwagize uruhare rukomeye mu kongera umubare
w’abamukurikira, kuko yakurikiwe cyane n’urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika,
by’umwihariko muri Nigeria, Ghana na Kenya n’u Rwanda .
IShowSpeed
amaze kuba umwe mu bantu bakomeye bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe cyane
ku isi, azwi cyane ku mashusho ye ya live, imikino ya video, n’imyitwarire ye
itandukanye ikurura abantu benshi. Kugera kuri miliyoni 50 z’abamukurikira
bituma ajya mu bantu bake cyane ku isi bageze kuri uru rwego kuri YouTube.
Iyi ntsinzi ye yagaragaje kandi uko Afurika igenda iba isoko rikomeye ry’itangazamakuru ryo kuri internet, aho abahanzi n’abanyamakuru mpuzamahanga bagenda bayigana kugira ngo bongere abakunzi babo.
Like This Post? Related Posts