Umuhanzi w’umunyabigwi wanditse izina muri Afurika ukomoka muri
Uganda, Jose Chameleone yafunguye Radio i Burundi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,
yagaragaje ko ubu yamaze gufungura Radio izajya ivugira mu Mujyi wa Bujumbura
mu Burundi yise "Chameleone FM Bujumbura."
Yashyizeho amashusho arimo ikirango cy’iyi Radio
gikozwe mu ishusho ry’Urunyaruvu, amajwi yumvikanamo inyuma avuga ko izajya
ivugira muri 94.9 FM.
Iyo urebye usanga uyu murongo wari ufitwe n’indi
radio yitwa Black FM, ashobora kuba yaraguze umurongo wayo nubwo nta makuru
menshi ajyanye nabyo arajya hanze.
Jose Chameleone akaba kuva mu mwaka ushize yaragiye
asura u Burundi cyane kubera uyu mushinga, akaba yaranabonanye Perezida w’iki
gihugu, Ndayishimiye Evariste.
Jose Chameleone akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye
bafite ibendera ry’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba aho yamamaye mu ndirimbo
nka "Badilisha", "Shida za Dunia", "Bei Kali"
n’izindi.
Like This Post? Related Posts