Umusobanuzi
wa Filime uzwi nka PK ubusanzwe
witwa Karemera Hassan yarushinze n’umukobwa yaherukaga kwambika impeta
y’urukundo.
PK yakoze
ubukwe na Murekatete Diane bamaze igihe bakundana, bwabaye kuri iki Cyumweru
tariki ya 25 Mutarama 2026 ahitwa Ahava River Hall Kicukiro.
Ni ibirori
byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma yo habaho gusezerana imbere
y’Imana.
Mu ijoro ryo
ku wa 25 Ugushyingo 2025 ni bwo PK yatunguranye asangiza abamukurikira amafoto
yambitse impeta Murekatete Diane, ahamya ko yishimiye kuba uwo yihebeye
yamubwiye ‘Yego’.
PK mu
kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BTN RWANDA
usanzwe ari inshuti ye yamutangarije
ko mu gihe amaranye n’umukunzi we yamukundishije
ibijyanye na sinema ndetse amaze igihe abyiga ku buryo nyuma y’ubukwe azahita
yinjira muri Sinema y’u Rwanda.
Ku rundi
ruhande, PK yavuze ko guhera muri Gashyantare 2026 azongera gusubukura
gusobanura filime kuko ari na ho benshi bamukundiye.
Ati “Ku
mbuga nkoranyambaga usanga abantu benshi banyandikira bansaba ko nasubira mu
byo gusobanura filime, nanjye rero narabumvise guhera muri Gashyantare 2026
ndaza kubisubiramo, urumva ko bizaba ari byiza kuko n’umugore wanjye azaba ari
muri sinema y’u Rwanda.”
PK ni umwe mu basobanura filime bagize izina rikomeye mu myaka ishize ndetse akundwa n’abatari bake.
Like This Post? Related Posts