• Imyidagaduro / ABAHANZI


Shema Arnaud, uzwi nka DJ Toxxyk, yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyamutegetse gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma y’uko urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zishingiye ku byaha bitatu muri bine akurikiranyweho.

Ku wa 21 Mutarama 2026, umucamanza yasobanuye ko Shema afungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza rikomeje ndetse no kugira ngo adatoroka ubutabera. Iki cyemezo cyasomwe mu ruhame mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Shema Arnaud akurikiranyweho ibyaha bine: ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga nyuma yo guteza impanuka, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rwabyo, ndetse no kwanga gupimishwa icyuma gipima ingano ya alcool mu maraso.

Mu rubanza, Shema yemeye ibyaha bibiri: ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, asobanura ko icyatumye ahunga ari ubwoba, bityo ahita yihisha ku nshuti ye i Karongi.

Urukiko rwemeje ko Shema akurikiranwaho ibyo byaha bitatu, uretse icyaha cyo kwanga gupimwa alcohol. Nk’uko urukiko rwabitangaje, nta bimenyetso bifatika byagaragaje ko yanze gupimwa, kuko aho yafatiwe i Karongi nta kintu na kimwe yigeze yanga. Nubwo hari amashusho agaragaza ko yari yanyoye ibisindisha mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe mbere y’impanuka, nta gihamya yerekana ko yari yararengeje igipimo cyemewe ku bantu batwaye imodoka.

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zo kumukurikiranaho, kuko hari inyandiko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha Shema yiyemejeho ko yakoreshaga ibiyobyabwenge. Ikindi ni uko mu iperereza habonetse ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi bingana n’amagarama abiri mu rugo rwe, bigatuma impamvu yatangaga yo kutamenya inkomoko yabyo idashobora kwizerwa.

Urukiko rwemeje ko, hashingiwe ku mpamvu zose zirebana n’ibyaha bitatu akurikiranweho, Shema azafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.

Shema yari yemerewe iminsi itanu yo kujuririra icyemezo, kandi ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2026, yaje kujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba kurekurwa by’agateganyo. Ubu ari gutegereza itariki y’iburanisha ry’ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye.

Shema Arnaud yatawe muri yombi ku itariki ya 21 Ukuboza 2025 nyuma y’impanuka y’imodoka yari atwaye yahitanye umupolisi. Kuri ubu afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments