• Imyidagaduro / IBITARAMO

Nyuma y’igitaramo   cyiza cyabereye  mu karere  ka Nyanza Ubutwari Tour Concerts 2026  yakomereje mu karere ka Nyagatare muri iki cyumweru dusoje, aho abahanzi barimo Mariya Yohana, Muyango n’umukirigita nanga Nzayisenga Sophie batanze ibyishimo ku baturage bo muri ako karere.

Ibi bitaramo bizenguruka intara zose z’u Rwanda byateguwe na Karisimbi Events ku bufatanye na Transparency International Rwanda, RDF na Banki ya Kigali.

Mu karere ka Nyagatare byari umwihariko kuko mbere y’uko igitaramo gitangira habanje kuba umukino wahuje umurenge wa Nyagatare na Rukomo mu irushanwa umurenge Kagame Cup. Uyu mukino warangiye Nyagatare itsinze.

Mu ijambo ry’ikaze Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague yavuze ko iki gitaramo bamaze igihe bagitegura kuko n’ubundi baba bari mu cyumweru cy’umunsi Abanyarwanda bizihiza ku ‘Intwari z’u Rwanda.’

Yagize ati “Nyagatare ni akarere kabitse amateka akomeye y’Inkotanyi kuko ari amarembo yo kubohora igihugu cyacu. Turabizi ko Perezida yahabaye ayoboye urugamba aho ubutaka bwa mbere inkotanyi zabonye zikavuga ngo ni ubutaka bwacu buri mu karere kacu aho bakunze kwita sentimetero. Hari imisozi itandukanye ifite amateka abato nabo bakeneye kumenya kuko n’ubu hari ibyiza byinshi.”

Yagarutse ku misozi ibitse amateka muri Nyagatare harimo iyitwa ‘i Gikoba ahari indaki ya Perezida, Shonga, Mabare, Bushara, Kabuga, Nyirabihara’ Tabagwe n’ahandi henshi muri kariya karere 

Lt Colonel Rwigema Lambert wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda kuri uwo muri  icyo gitaramo yavuze ko bikwiye ko twajya dusubiza amaso inyuma tukaganira ku mateka yacu.

ati “Abakuru barayazi ariko urubyiruko nabo barabikeneye, bagasobanukirwa aho igihugu cyavuye naho kiri kwerekeza. Amateka atubwira ko umuco wo kugira ubutwari ku banyarwanda atari ibya none, Kuko no ku bwami barindaga ubusugire bw’igihugu no ku cyagura, ahanini byagaragariraga ku rugamba abitwaye neza bakambikwa imidali.”

“Abana bari hano Ni byiza ko mwigira ku babyeyi na bakuru banyu kugirango igihugu gikomeze gutera imbere.”

Mu gusoza ijambo hakurikiyeho umwanya wo gutaramo ku bahanzi batandukanye bari batumiwe.

Uwabimburiye abandi ni uwitwa Samora Michel (SMS) waririmbye indirimbo zitandukanye harimo niyo yakoranye na Mariya Yohana.

Nzayisenga Sophie uzwiho ubuhanga mu gukirigita inanga niwe wakurikiyeho. Yabwiye abaturage ba Nyagatare ko yishimiye kuba ahacurangiye abasaba ko bamufasha nabo bakwakirana ikaze bakamufasha gucinya umudiho.

Muyango n’itsinda ry’ababinnyi yari yazanye nibo bakurikiyeho, akigera ku rubyiniro abantu bose bahise bahaguruka haba ku banyeshuri n’abayobozi byagaragaraga ko bazi indirimbo ze.

Mariya Yohana wari utegerejwe na benshi niwe muhanzi wasoje kuririmba, mbere y’uko atangira yabanje afata ijambo asaba ko abantu bose bahaguruka bagafata umunota umwe wo kwibuka intwari zitangiye igihugu.

Yatangiye kuririmba abantu baramwishimira cyane ariko bakajya banyuzamo bakamusaba ko yabaririmbira indirimbo yitwa ‘Intsinzi’ yaje kubahiriza ibyifuzo by’abakunzi be ubundi bacinya akadiho kugeza izuba rirenze.

Nyuma  y’igitaramo cya  Nyagatare ibitaramo byakomereje mu karere  ka Musanze aho  abitabiriye babashije kuganirizzwa ku mateka yaranze  inkotanyi  na Mayor w’akarere  ka Musanze  ndetse n’uhagarariye ingabo  .

Biteganyijwe y’uko  ibitaramo by’Ubutwari Tours  bizakomereza mu karere ka Rubavu tariki ya 30 na 31 Mutarama  I Kigali











 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments