• Imyidagaduro / ABAHANZI

 

 

Nishimwe Naomie  Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, yahaye  gasopo abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasira ku buzima bwe bwite bamubaza impamvu atarabyara.

Ni ubutumwa yasangije yifashishije urubuga rwa X ubwo yasubizaga umunyamakuru uzwi ku izina rya Edman Ishimwe wasangije amafoto ya Miss Naomie kuri X, ayaherekeresha amagambo agira ati” Umwaka urahise nundi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko ntakanunu ko gusama.”

Ni ubutumwa butakiriwe neza n’abazi Miss Naomie bakoresha urubuga rwa X, bagaragaje ko uyu musore yarengere ndetse ari ukwinjira mu buzima bwite bw’uyu mukobwa.

Nishimwe Naomie nawe utajya aripfana yaje gusubiza kuri ubu butumwa yifashishije urubuga rwa X.

Ati” Ninde wagushize gukurikirana ubuzima bwange? Inda yanjye (gutwita kwange) ntabwo ari umushinga rusange.”

Miss Nishimwe yarushinze n’umugabo we Michael Tesfay mu Kuboza 2024, ndetse mu mpera za 2025, aba bombi bijihije umwaka bamaze barushinje.

Mu butumwa Naomie yacishije ku mbuga nkoranyambaga icyo gihe yavugaga ko yasenze asaba Imana umuntu uzamukunda urudashira, maze ikamuha Michael Tesfay asobanura nk’umugabo udasanzwe.

Yakomeje avuga ko anejejwe no kuba aba bombi bamaze umwaka baseseranye imbere y’amategeko, aboneraho gushimira Tesfay kubwo kumugirira icyizere akamugira umufasha we.

Mu gitabo Naomie aherutse gushyira hanze yise ‘More than a Crown’ yahishuyemo urugendo rukomereye ubuzima bwe yanyuzemo ubwo inda yari atwite yavagamo ibizwi nka ‘Miscarrage’.

Muri iki gitabo avuga ko yahisemo gusangiza amakuru y’uru rugendo yanyuzemo, kugirango ahumurize n’abandi bagore banyura mu bihe nk’ibyo.

Ati” Nanjye byambayeho. Inshuti, abo mu muryango, ndetse n’abo twari tuziranye, bose bafite inkuru zabo bwite. Bamwe muri bo hari abo babiganirije, abandi babinyuramo bigunze. Urugero ni inshuti yanjye dusengana, wahuye n’ibibazo byo kuvamo kw’inda inshuro eshatu mbere y’uko yibaruka umukobwa.”

kuri uyu munsi umwaka urengaho iminsi micye ukaba ushize bahanye isezerano ryo kubana akaramata.

Mu gitabo “More than a crown” Naomi Nishimwe aheruka kwandika, ku ipaji ya 169 agaruka ku buryo we n’umugabo we Michael Tesfay bagize ibyago inda ya Nishimwe Naomi ikavamo mu buryo butunguranye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments