Umuhanzikazi
Bwiza
Emerence ukomeje kugaragaraza
ubuhanga yatangaje ko ari mu myiteguro
yo kumurika Album ye ya Gatatu yise “Home”, mu bitaramo bikomeye azakorera
hirya no hino ku isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi, Afurika n’ahandi.
Uhujimfura
Claude, umujyanama wa Bwiza, mu
kiganiro n’umunyamakuru wa BTN
RWANDA ko Album ya gatatu imaze
kurangira neza, ati "Indirimbo zose zigize iyi Album zarakozwe kandi
zararangiye. Ibitaramo tugiye gukora ku Migabane itandukanye bigamije
kuyimenyekanisha, ariko kandi ni uburyo bwo gushimira abakunzi bacu no
kubataramiriza hirya no hino ku isi."
Bwiza yageze
ku bakunzi be muri 2025, ubwo yasohoraga Album ye ya kabiri yise “25 Shades”,
ayimurikira mu gitaramo gikomeye yabereye mu Bubiligi. Mbere y’aho, yari yarasohoye
Album ye ya mbere yise “My Dreams”.
Uyu
muhanzikazi yise uruhererekane rw’ibitaramo azajya akorera ku migabane
itandukanye “Bwiza Home World Tour 2026.” Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya
Instagram ku wa Kabiri, tariki 26 Mutarama 2026, Bwiza yanditse ati:
Mu myaka
itanu ishize ari mu muziki, umuhanzikazi Bwiza yagaragaje ko ari umwe mu
bahanzi bakomeye b’Abanyarwanda bafite intego yo kumenyekanisha umuziki ku
rwego mpuzamahanga.
Yasohoye
Album eshatu zigaragaza urugendo rwe: “My Dreams”, “25 Shades” yamurikiye mu
Bubiligi, n’iyo yise “Home” igiye gukorerwa ibitaramo ku Migabane yose mu rwego
rwo gusangiza abakunzi be indirimbo nshya.
Mu myaka 5
ishize, yagaragaje ubushobozi bwo guhuza umuziki n’abafana no gukorana
n’abahanzi batandukanye, akomeza kwiyubaka nk’umuhanzi w’umwuga.
Uretse ibyo,
yagiye anakoresha imbuga nkoranyambaga kumenyekanisha indirimbo ze, Album nshya
n’ibitaramo, agaragaza ko afite gahunda ihamye yo gusakaza umuziki we ku isi
yose.
Like This Post? Related Posts