Uruganda
rw’abakora ibiganiro kuri murandasi muri
Uganda ruri gutera imbere cyane, aho abakoresha TikTok n’abakora YouTube bagira
uruhare runini mu biganiro n’ibitekerezo bigaragara kuri murandasi ndetse no mu
gutanga icyerekezo cy’ibitekerezo by’abantu.
Icyakora,
uku kwiyongera kw’uruhare rw’abakora ibiganiro kuri murandasi kwajyanye
n’imbogamizi zitandukanye, cyane cyane amakimbirane n’amategeko, aho abakora
ibiganiro benshi batawe muri yombi bashinjwa ihohoterwa rikorwa kuri murandasi
n’itangazwa ry’ibirimo bishobora guteza ingaruka mbi, hashingiwe ku itegeko rya
Computer Misuse Act.
Umuhanzi Bebe
Cool, wigeze kugaragara mu manza zitandukanye zijyanye n’abakora ibigaragaro
kuri murandasi, yatangaje ko Guverinoma ya Uganda iri gutegura gahunda yo
gutanga impushya (licences) ku bakora ibiganiro ku mbuga zitandukanye.
Mu kiganiro
yagiranye na podcast yo muri Uganda, Bebe Cool yavuze ko abakoresha YouTube na
TikTok bazasabwa kugira impushya zemewe n’amategeko kugira ngo bemererwe
gukorera mu gihugu mu buryo bwemewe.
Yagize ati:
“Ndashaka
gusaba abakoresha TikTok n’abakora YouTube kubaha abandi no kuvuga ibintu
bifite ishingiro, kuko mu gihe gito Guverinoma izatangira gutanga impushya zo
gukorera kuri murandasi. Muzasabwa kwitwararika cyane amategeko, kuko
mutabikoze impushya zanyu zishobora kwamburwa.”
Bebe Cool
yemeza ko gushyira amategeko n’amabwiriza ku mbuga za murandasi bizafasha
kugabanya amagambo asesereza, amakuru atari yo n’ihohoterwa rikorwa kuri
internet, bityo bigateza imbere ibiganiro bakora ndetse
banakore kinyamwuga
Iyi nkuru yatumye
abakorera kuri murandasi benshi bahise batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe mu bakora
ibyo biganiro bagaragaje impungenge ko bishobora kugabanya ubwisanzure bwabo,
mu gihe abandi babyakiriye neza bavuga ko ari intambwe izafasha gushyira umwuga
mu byo bakora.
Like This Post? Related Posts