Umuhanga
mu bijyane n imideli akaba n’umugore w’icyitegererezo mu rwego rw’imideli ku
rwego mpuzamahanga, Victoria Beckham,
yaciye amarenga ku mugaragaro bwa mbere ku bibazo bikomeje kuvugwa mu muryango
we, nyuma y’amagambo akakaye yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n’umuhungu we Brooklyn
Beckham.
Victoria
Beckham yabitangaje mu ruhame ubwo yari yitabiriye ibihembo by’imideli byabereye mu Bufaransa, mu gihe cya Paris Fashion Week, aho yari
yitabiriye nk’umwe mu bantu bakomeye mu ruganda rw’imideli ku Isi. Ibi byabaye
mu gihe umuryango w’aba Beckham ukomeje kwibazwaho cyane n’itangazamakuru
ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Nubwo
Victoria atigeze yinjira mu bisobanuro birambuye ku byanditswe bya Brooklyn,
amagambo ye yafashwe nk’uburyo bwo kugaragaza ko umuryango ukomeje guhura
n’ibihe bigoye, ariko ukagerageza kubyitwaramo mu bwitonzi no mu bwubahane.
Amagambo
ya Brooklyn aherutse gutangaza kuri Instagram yatumye benshi batekereza ko hari
umwuka mubi uri hagati ye n’ababyeyi be, ibintu byahise bikurura impaka ndende
ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru mpuzamahanga by’imyidagaduro.
Abasesenguzi
mu by’imyidagaduro bavuga ko kuba Victoria Beckham yahisemo kuvuga bwa mbere mu
ruhame, kandi mu gikorwa gikomeye nk’icya Paris Fashion Week, byerekana uburyo
ashaka guhuza umwuga we n’ubuzima bwite bwe atabangamiye isura ye mu ruhando
mpuzamahanga.
Mu gihe umuryango Beckham ukomeje gukurikirwa n’itangazamakuru, abakunzi babo benshi bagaragaje icyizere ko ibi bibazo bizakemuka mu buryo bwiza, bagasaba ko ubuzima bwite bw’umuryango bwubahirizwa, cyane cyane hagendewe ku ngaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku mibanire y’abantu b’ibyamamare.