Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
akaba n’umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umurezi muri
Busy BeesFoundation School ,Furaha Berthe yatangaje ko ari mu myiteguro y’igitaramo
cyo gushima Imana yise “Himbazwa Concert .
Uyu muramyi
yatangiye ubuhanzi bwe mu mwaka wa 2017 akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ziri kuri alubum yise yise Asante igizwe n’indirimbo nyinshi
zo gushima Imana
Furaha ni umubyeyi ukunda Imana n’abantu ariko akaba ashimishwa bikomeye no
kugira ubutumwa bwiza atanga
abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana .
Uyu muhanzikazi ukorera
umurimo we wo kuramya no guhimbaza mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7ashimangira ko
iteka yifuza gususurutsa abantu no gutambutsa ubutumwa bwiza bw’Imana
binyuze mu ndirimbo
Yamamaye mu ndirimbo nka Asante,HUmura ,Nitakwenda,Ntabwo
tureshya n’izindi nyinshi zitandukanye.
Furaha
Berthe niwe washinze Ishuri Busy Bees
Foundation School akaba ari nawe Muyobozi Mukuru waryo yakomeje avuga ko ibikorwa bye birimo Uburezi n’ubwanditsi
abigezwaho n’Imbaraga n’ubuntu bw’Imana
Mu butumwa
uyu muramyi akomeje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye akomeje guteguza abakunzi b’indirimbo
zo kuramya no guhimbaza kuzitabira igitaramo ari gutegura cyo kuramya no gushima
ateganya gukora yise Himbazwa Concert kizaba tariki ya 14 Werirwe 2026 I Remera kuri
Kigali Bilingual Church aho azifatanya n’abandi bakozi b’Imana n’abaramyi
batandukanye azagenda atangaza mu minsi iri Imbere .
Yasoje asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu masengesho aho
yagize ati “Abakunzi banjye
ndabakunda kandi iteka mbasabira imigisha myinshi y’Imana
https://youtu.be/niZ8EYYN-U8?si=h0vE49CP9AnA9kXI
https://youtu.be/itvfMS5OD_o?si=Tcs-y_zdIXjdwDfj
https://youtu.be/Q0ri26R1X_Y?si=S_qToFMA3Q-60oNl
Like This Post? Related Posts