Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown yitabye urukiko rw’i London ku wa Gatatu mu rubanza , mu gihe ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi mu mpera z’uyu mwaka, aho ashinjwa gukubita no gukomeretsa producer w’umuziki mu kabyiniro kamwe kari i London ibyo yari yahasohokeye .
Mu mwaka
ushize, Chris Brown yahakanye icyaha cyo kugerageza gutera umuntu igikomere
gikomeye cyane, anahakana n’ikindi cyaha kitaremereye cyane cyo gukubita umuntu
bikamuviramo igikomere gifatika, ibyo byaha byombi aregwa byabaye muri 2023.
Abashinjacyaha
bavuga ko ibyo byabaye ari igitero cyabaye nta mpamvu, aho bavuga ko
yakoresheje icupa mu gukomeretsa uwo mu producer
Uyu muhanzi
w’imyaka 36 yitabye urukiko rwa Southwark Crown Court i London ku wa Gatatu,
avuga amagambo make aho yari ahamagawe
ngo avuge imyirondore ye .
Chris Brown
yinjiye mu cyicaro cy’abaregwa maze asuhuzanya na mugenzi we bareganwa Omololu
Akinlolu, w’imyaka 39, na we wahakanye ibyaha aregwa. Abantu bagera hafi ku icumi
n’abiri bari bamuherekeje bari bicaye mu
myanya y’abakurikirana urubanze bagomba kwicara inyuma yabo
Urubanza
rw’aba bombi ruteganyijwe kuburanishwa
mu miz mu ukwakira ,aho aba bombi
bemerewe kuburana bari hanze by’agateganyo
nyuma yo gutanga ingwate mu gihe
hategerejwe indi nama ibanziriza urubanza iteganyijwe mu mata
Chris Brown,
wegukanye ibihembo Grammy inshuro ebyiri kandi uzwi ku ndirimbo zakunzwe nka “Loyal”,
“Run It” na “Under the Influence”, yatanze ingwate muri Gicurasi nyuma yo kwishyura miliyoni 5 z’ama-pound (£5
million), angana na miliyoni 6.89 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo abashe
gukomeza urugendo rwe rw’ibitaramo rwa “Breezy
Bowl XX”, rwarangiye mu kwakira umwaka ushize .
Uyu muhanzi
wa R&B yafatiwe muri hoteli iri mu mujyi wa Manchester, mu majyaruguru y’u
Bwongereza, mu mwaka ushize, nyuma yo gusubira mu Bwongereza bwa mbere kuva aho
ibyo aregwa byabereye.