Umuhanzi
Kevin Montana King Of Amapianno ukomeje kwigaragaza cyane
mu gihe gito atangiye umuziki we nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo
ze zakunzwe na benshi yahishuye ko uyu mwaka
wa 2026 yahinduye imikorere kandi afite
imishinga myinshi agiye gukora .
Mu kiganiro
n’Umunyamakuru wa BTN Rwanda Kevin Montana yamutangarije ko umwaka ushize
yakoze indirimbo nyinshi cyane hano mu gihugu hagati ariko ubu yatangiye imishinga mishya harimo iyo agomba
gukorera hanze y’Igihugu harimo iyo azakorana n’abahanzi bo muri Tanzania ndetse nabo mu Rwanda
kugira ngo umuziki nyarwanda kumeze
kwaguka hano mu karere
Yakomje agira
ati “Uyu mwaka ni umwaka wo gukora cyane
kuko ubu natangiye umushinga w’indirimbo
nyinshi zirimo abahanzi bashya ndetse n’abandi
muzi nka Urban Boys dufitanye indirimbo
nshya izajya hanze mu minsi ndetse nabo muri
Tanzania .
Yagize ati:
"Hari n'ibitaramo mfite nzakorera muri Tanzania muri uku kwezi kwa
Gashyantare. Nzataramira Dar es Salaam ndetse na Arusha, ariko amatariki nyayo
azatangazwa vuba."
Uyu muhanzi
kandi yavuze ko yifuza gukorana n’umuhanzi Ali Kiba, aho afite gahunda yo
gukorana indirimbo mu minsi iri imbere. Kevin Montana yavuze ko ibijyanye n’iyi
ndirimbo bagiye gukora bazabitangaza igihe bibaye byizewe.
Kevin
Montana yashinze izina rye mu njyana ya Amapiano mu Rwanda, aho abona ko ari we
“mwami w’iyi njyana” bitewe n’indirimbo zifatika yasohoye ndetse n’uburyo
yahuza abahanzi batandukanye.
Ati:
"Nkunda gukora indirimbo zihuza abahanzi b’injyana zitandukanye. Ibi
bituma indirimbo zanjye zigira umwihariko kandi zikumvikana neza ku bantu
bose."
Mu mwaka
ushize, Kevin Montana yatanze umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda, asohora
indirimbo zifite ibihangano bitandukanye, zirimo: Sava Tres bien yakoranye na
Social Mula, Zamuka, Abanzi yahuriyemo na Ish Kevin, Ndi hano, ‘Twendeleye’
yakoranye na Green P, Khalfan, Bull Dogg n’abandi
Kevin
Montana kandi yatangaje ko muri Werurwe 2026, azasohora Album ye ya mbere,
izaba ikubiyemo indirimbo zinyuranye yasohoye mu bihe bitandukanye ndetse
n’izindi nshya.
Iyi Album izaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe mu muziki, aho azaba ari kwerekana ubushobozi bwe bwo guhanga no guhuza abahanzi batandukanye.
https://www.youtube.com/watch?v=K1n4FyscD3E
Like This Post? Related Posts