• Amakuru / POLITIKI


Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Général Prime Niyongabo, yategetse abasirikare bose batunze pasiporo zisanzwe kuzishyikiriza inzego z’igisirikare bitarenze ku wa 10 Gashyantare.

Iki cyemezo gikubiye mu rwandiko uyu Muyobozi Mukuru w’Ingabo yoherereje abayobozi bose b’imitwe ya gisirikare, mbere y’uko ubutumwa bumenyeshwa abasirikare.

Muri urwo rwandiko, Général Prime Niyongabo yasobanuye ko nta musirikare wemerewe gutunga pasiporo isanzwe (passeport ordinaire), ashimangira ko pasiporo yemewe ku basirikare ari iy’akazi (passeport de service), ihabwa gusa aboherejwe mu butumwa hanze y’igihugu, bakazayisubiza bageze mu Burundi.

Yongeyeho ko mu gihe umusirikare yaba akeneye kujya hanze y’igihugu atari mu butumwa bw’akazi, agomba kubisabira uruhushya Umugaba Mukuru w’Ingabo, ari we uzamufasha kubona pasiporo isanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Général Niyongabo yasabye ko “umusirikare wese utunze pasiporo isanzwe cyangwa indi nyandiko imufasha kurenga imipaka y’u Burundi aba yamaze kuyishyikiriza ku biro bikuru by’igisirikare bitarenze ku wa 10 Gashyantare,” anihanangiriza ko uzirengagiza iri tegeko azahanwa.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe hakomeje kumvikana amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi bari gutoroka ku bwinshi, bajya gushaka akazi mu bindi bihugu. Mu byumweru bishize, byavugwaga ko abasirikare barenga 500 bari bamaze gutoroka, benshi muri bo bakaba bari baroherejwe mu bikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments