Kuri uyu wa 31 Mutarama 2026, Agiraneza Pacifique, wamamaye nka AG Promoter, yakoze ubukwe na Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky, mu birori byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa.
Ubukwe bwabereye mu ihema
ry’ibirori ryubatse mu busitani bwa “Romantic Garden” ku Gisozi, aho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro y’u Rwanda. Imihango yose yayobowe na Imenagitero
na Bamenya, abarimo n’abakora muri sinema y’u Rwanda, mu gihe Victor Rukotana
ariwe wasohoye umugeni.
Nyuma y’umuhango wo gusaba
no gukwa, AG Promoter na Micky barasezeranye imbere y’Imana, nyuma bakira
abatumiwe mu bukwe bwabo.
Ubu bukwe bukurikiye umuhango
wo ku wa 27 Ugushyingo 2025, ubwo bari basezeranye imbere y’amategeko ku biro
by’Umurenge wa Nyarugenge. Ubwo, ku musozi wa Rebero, AG Promoter yambikiye
Micky impeta asaba ko bazarushinga, undi nawe arabimwemerera.
AG Promoter, uzwi cyane mu
gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024. Mu
ntangiriro, bombi ntibashakaga kugaragaza urukundo rwabo, ariko uko iminsi
yagiye yisunika, bafashe umwanzuro wo gukomeza ubuzima bwabo bw’urukundo.
Urukundo rwabo rwatangiye
kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko Micky atandukanye
na Captain Regis, nawe uzwi muri sinema y’u Rwanda, bituma abantu benshi
batangira gukurikirana urugendo rwabo rw’urukundo.