• Imyidagaduro / ABAHANZI

Butera Knowless uri mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki w’u Rwanda, yatangaje ko hatagize igihinduka mu 2027 ateganya gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abakunzi b’umuziki we binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Umwe mu bakunzi be yamubajije igihe ateganya gutaramira abakunzi be muri BK Arena, amusubiza ko ari mu myiteguro y’iki gitaramo ateganya gukora umwaka utaha.

Yagize  ati “ ntimugire  ikibazo nihatabaho impinduka nzabataramira muri BK Arena umwka utaha

Butera Knowless yujuje imyaka 15 mu muziki kuko yawutangiye mu 2011. Ni umwe mu bahanzi b’abagore bamaze igihe bahagaze neza mu Rwanda.

Mu 2011 ubwo Butera Knowless yatangiraga umuziki yahise asohora album ya mbere yise ‘Komeza’, mu 2013 asohora iyo yise ‘Uwo ndi we’, ‘Butera’ yasohoye mu 2014, ‘Queens’ yasohoye mu 2016 na ‘Inzora’ yasohoye mu 2021.

Butera Knowless uretse kuba umuhanzi mwiza, ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye na Ishimwe Clement, umuyobozi wa KINA Music isanzwe inamufasha mu bijyanye na muzika, aba bakaba barakoze ubukwe mu 2016.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments